Yabivuze kuri uyu wa Gatatu ubwo yari amaze kwakira ibibazo by’abaturage mu Murenge wa Cyanika muri gahunda y’Urwego rw’Umuvunyi yo kwegera abaturage aho batuye no kumva ibibazo bafite bishingiye kuri ruswa n’akarengane.
Murekezi yavuze kimwe n’ahandi yagejejweho ibibazo bishingiye ku masambu, indishyi n’ubukene ariko ahasanga umwihariko utandukanye n’ahandi.
Ati “Ikibazo nabonye cyihariye muri aka Karere ka Nyamagabe ugereranyije n’ahandi tumaze iminsi tugenda ni uko hari abaturage usanga bafitanye ikibazo n’abayobozi.”
Bimwe mu bibazo abaturage bagaragaje bafitanye n’abayobozi harimo abagera kuri batatu bareze umukozi w’Umurenge wa Cyanika ushinzwe ubuhinzi (Agronome) ko yabasaranganyije amapariseri mu gishanga akoresheje ubusumbane n’ikimenyane.
Hari n’abandi babiri bareze umusirikari ko yabahuguje isambu n’undi wagaragaje ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari yagize uruhare mu guhisha imitungo ya mukuru we yagombye kuvamo ubwishyu.
Ibyo bibazo byose Umuvunyi Mukuru yabyakiriye bimwe abitangaho ibisubizo ibindi abiha umurongo bizakemurwamo kandi yizeza ko Urwego ayoboye ruzakomeza kubikurikirana.
Yavuze ko kuba hari abaturage bafitanye ibibazo n’abayobozi bidakwiye kujenjekerwa.
Ati “Ntabwo inzego zatinya gubishakira ibisubizo ngo ni uko harimo abayobozi; ibibazo byose bigomba gusubizwa hagendewe ku mategeko kandi abantu bose barangana imbere y’amategeko.”
Yasabye abayobozi bo mu Karere ka Nyamagabe gushirika ubute bagakemura ibibazo by’abaturage.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyamagabe baganiriye na IGIHE bavuze ko bishimira gahunda y’Urwego rw’Umuvunyi yo kubasanga aho batuye no kubakemurira ibibazo.
Gakwaya Venant ati “Ni byiza kuba Umuvunyi yaje kumva ibibazo byacu kandi njyewe nishimira ibibazo namugejejeho yabikemuye; kuba rero yatwegereye byadufashije cyane kuko yatubwiye n’ubundi buryo tuzajya tubimugezaho duhamagaye ku buntu.”
Umuvunyi Mukuru yagiriye inama abaturage ko igihe cyose bahuye n’ikibazo cy’akarengane cyangwa ruswa badakwiye guceceka ahubwo bagomba kwiyambaza inzego z’ubuyobozi uko zikurikirana kugira ngo gikemuke.
Gahunda y’Urwego rw’Umuvunyi yo kwegera abaturage aho batuye mu mirenge no kubakemurira ibibazo yatangiye mu mwaka wa 2004 kuva urwo rwego rwajyaho.



















TANGA IGITEKEREZO