00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe:Urubyiruko rwiyemeje gushyigikira icyumba cy’umukobwa ku bigo by’amashuri

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 30 May 2016 saa 08:39
Yasuwe :

Urubyiruko rwo mu karere ka Nyamagabe ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwatangiye imishinga itandukanye irimo no gushyigikira gahunda yo gushyiraho icyumba cy’umwana w’umukobwa azajya yitunganyirizamo mu gihe atunguwe n’imihango.

Uru rubyiruko rwatangiye imishinga itandukanye nyuma yo kugira amahirwe yo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri gahunda yiswe ‘Mandela Washington Fellowship’, iterwa inkunga na Perezida Barack Obama, kugira ngo afashe Abanyafurika bongererwe ubumenyi bazane impinduka mu bihugu bakomokamo.

Mu gushyigikira gahunda y’icyumba cy’umwana w’umukobwa, uru rubyiruko rwatangiye ibikorwa byo gutanga ibikoresho bikenewe muri iki cyumba no gushyiraho ‘Clubs’ zigamije kwigisha isuku n’isukura (wash Clubs).

Ange Imanishimwe uhagarariye uru rubyiruko yabwiye IGIHE ko batekereje umushinga wo gufasha ibigo by’amashuri gushyiraho icyumba cy’umwana w’umukobwa, nka kimwe mu byafasha abakobwa b’abanyeshuri gukurikira amasomo neza.

Imanshimwe ati “Nyuma yo kuva muri Amerika guhugurwa ntabwo birangirira aho, ahubwo dutegura imishinga ifitiye akamaro igihugu byaba ngombwa Amerika ikadutera inkunga, (…) mu mishinga twagaragaje rero n’uyu wo guteza imbere icyumba cy’umukobwa ku bigo by’amashuri urimo kandi inkunga yarabonetse”.

Imanishimwe arakomeza ati “Muri iyi gahunda tuzagenda dufasha ibigo by’amashuri byatoranyijwe kubaka icyumba cy’umukobwa tubahe n’ibikoresho, ndetse tubafashe no gushinga ‘Wash Clubs’ zifasha kwigisha isuku n’isukura, no gukurikira ibyakozwe ndetse no kubisigasira”.

Ku ikubitiro, mu karere ka Nyamagabe ahatangirijwe iki gikorwa mu ishuri rya GS St Kizito Gikongoro, hatanzwe ibikoresho birimo ikigega gifata amazi, udukapu n’ibindi.

Bamwe mu bakobwa biga muri icyo kigo, babwiye IGIHE ko biteze impinduka zikomeye mu myigire yabo, kuko baburaga uko babyifatamo mu gihe babaga bagiye mu mihango batunguwe.

Abakobwa b'abanyeshuri bishimiye ibikoresho bahawe

Janvière Dushimimana ati “Kudushyiriraho icyo cyumba turabyishimiye, kuko twagiraga ikibazo tukabura uko twifata, hari nk’umwana twigana byabayeho agira ikibazo, ku buryo yatashye amara icyumweru ataragaruka kwiga”.

Redempta Batete, Umuyobozi w’urubyiruko rw’u Rwanda rwitabiriye gahunda ya “Mandela Washington Fellowship’ mu gutangiza uyu mushinga yasabye ababyeyi n’abarezi kugira ubufatanye kugira ngo gahunda yo kwita ku burezi bw’umwana w’umukobwa igerweho, by’umwihariko hashyirwaho icyumba cyamugenewe.

Batete yagize ati “ Icyo dusaba ni uko habaho ubufatanye n’ababyeyi, kugira ngo iyi gahunda yitabweho, kuko ntabwo tuzagera mu mashuri yose ari mu gihugu; (…) wenda abayobozi b’ibigo by’amashuri bakabivuganaho n’ababyeyi, buri mubyeyi akaba yatanga igiceri cy’amafaranga 100 buri gihembwe, tukumva ko twese bitureba”.

Biteganyijwe ko uwo mushinga uzakorera mu bigo by’amashuri 18 mu Rwanda hose, ariko watangirijwe mu bigo bine, aho ukazamara amezi atandatu.

Mu bikoresho by’ibanze bikenewe bizashyirwa mu cyumba cy’umukobwa ni uburiri, isabune n’amazi n’ibindi bikoresho umukobwa akenera yagiye mu mihango.

Abakobwa bahawe bimwe mu bikoresho bibafasha gukora isuku mu gihe bagiye mu mihango
Redempta Batete mu gikorwa cyo gushyikiriza abakobwa ibikoresho bibafasha kugira isuku

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages