Kuva ku wa 2 Ugushyingo kugeza ku wa 8 Ugushyingo 2020, Abadepite batangiye ingendo rusange mu gihugu hose, zigamije kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo kubaka no kongera ibyumba by’amashuri n’imigendekere y’igihe cy’ihinga cy’umwaka wa 2020/2021 (Igihembwe A).
Kuri uyu wa Gatatu, itsinda ry’abasuye Akarere ka Nyamasheke ryasabye ko isoko rishya ry’amatungo rya Rugari riherereye mu Murenge wa Macuba ritangira gukora kuko ryuzuye.
Depite Senani Benoît yabwiye abayobozi b’Akarere ka Nyamasheke gukora ibishoboka byose isoko rigatangira gukora.
Ati “Mu byavuye muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ndetse na Komisiyo ishinzwe iby’ingengo y’Imari mu Nteko Ishinga Amategeko, twasanze ryaruzuye igisigaye ni ukurishyikiriza akarere kugira ngo ritangire rikore ariko twasabye akarere ko ryatangira gukora.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwemeza ko hatagize igihinduka isoko rya Rugari rizatahwa ku mugaragaro tariki ya 9 Ugushyingo 2020.
Iri soko ry’amatungo rizasimbura iryari rishaje ritubakiye, rizajya ryakira amaremare n’amagufi, rinafite ibice byo gucururizamo ibiribwa n’ibindi.
Bamwe mu baturage baturiye iri soko bavuga ko rizabafasha mu kongera iterambere bahanga imirimo mishya bongera n’ubworozi bw’amatungo agurishirizwamo.
Mutabaruka Félicien ati “Akarere n’igihugu byatugiriye neza, iri soko ni amateka, ntabwo rimeze nk’irya kera. Dufite icyizere ko rizazamura akarere natwe mu bukungu kuko tuzabona imirimo myinshi.’’
Muneza Adrien yunzemo ati “Amasoko yose y’amatungo agiye kuba hamwe, urumva ko tugiye korora cyane dushinge utubari, Abanye-Congo bazajya banyweramo mu gihe baje kugura inka n’andi matungo.’’
Isoko ry’amatungo rya Rugari ryinjiza miliyari 5 Frw buri mwaka aturutse mu misoro, rikaba ryatangiye kubakwa mu mpera za 2018; ryitezweho ko rizongera ubuhahirane hagati y’abatuye Nyamasheke n’abacuruzi b’amatungo bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryuzuye ritwaye asaga miliyari 2,3 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!