Akarere ka Nyamasheke kavuga ko katekereje koroza aba babyeyi hagamijwe kureba umuti urambye ku kibazo cy’indwara zituruka ku mirire mibi.
Amatungo atangwa arimo ihene, ingurube ndetse n’inkwavu byose bikaba bitangwa hashingiwe ku cyifuzo cya buri wese ugomba guhabwa itungo. Mu karere kose biteganyijwe ko hazatangwa ihene 200, ingurube 200 ndetse n’inkwavu 1200.
Joichim Kabanda Umukozi w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe uburinganire yasobanuye ko bagize igitekerezo cyo kubagabira amatungo magufi kugira ngo abahe ifumbire bashobore gufumbira akarima k’igikoni babone indyo yuzuye aho kubaha amata cyangwa ubundi bufasha bushira ako kanya bigatuma ubu burwayi bwo budacika burundu.
Yagize ati “Twatekereje uburyo buzaca iki kibazo ku buryo burambye aho kubaha nk’amata baranywa akarangira ako kanya bakize nyuma bakazongera kurwara kuko ya mata batayahorana.”
Yongeyeho ati “Izi hene zizabafasha kubona ifumbire, bafumbire uturima tw’igikoni tubahe imboga bazitekere aba bana kandi izi mboga zo zizahora ziboneka kuko ifumbire nayo izahoraho.”
Uyu mukozi yavuze ko ikibazo kikigaragara ari imyumvire y’abaturage itarahinduka dore ko batajya bita no kumenya niba abana babo bariye ibiryo babateganyirije.
Bivugwa ko iyi ari na yo mpamvu mbere yo guhabwa aya amatungo magufi aba babyeyi babanza kwigishwa ku ngingo zitandukanye.
Bankundiye Etienne Umukozi w’Akarere ushinzwe ubuzima, ubwo yigishaga aba babyeyi mbere yo guhabwa ihene yabasobanuriye ko bagomba kwita ku bana babo babaha indyo yuzuye dore ko bidasaba amafaranga menshi nkuko bamwe babyitwaza.
Yabaganirije kandi kuri gahunda zitandukanye zirimo kugira uruhare rugaragara mu gukurikirana abana babo, kubyara abo bashoboye kurera, kwitabira gahunda zigamije ubuzima bwiza nk’akarima k’igikoni n’izindi.
Ukwitegetse Marguerite wo mu Murenge wa Gihombo nawe wahawe iyi hene yishimiye kuba baratekerejweho maze avuga ko agomba gukora uko ashoboye ikamufasha kurwanya imirire mibi yagaragaye ku mwana we.
Ati “Umwana wanjye namujyanye kwa muganga bambwira ko ibiro bye bidahuye n’imyaka afite, kandi mfite akarima k’igikoni. Iyi hene iramfasha kukitaho kuko ndajya mbona agafumbire ko kushyiramo.”
Kurwanya ikibazo cy’imirire mibi ni umwe mu mihigo ya ba “Mutimawurugo” bahize ubwo basozaga itorero ry’ibyiciro byombi. Iyi mihigo bakaba bagomba kuyesa ku itariki ya 8 Werurwe ku munsi Mpuzamahanga w’Umugore.
Nyuma yo gusoza itorero rya ba Mutimawurugo, ni bwo abo mu Karere ka Nyamasheke bashyizeho Komite ishinzwe kwita by’umwihariko ku kibazo cy’imirire mibi yari ikigaragara mu karere kabo, itekereza kuremera aba babyeyi amatungo magufi.


















TANGA IGITEKEREZO