Abagabo binjiye muri gahunda yo kuboneza urubyaro bifungisha burundu, baramara impungenge bagenzi babo bakanabahamagarira kwitabira iyi gahunda mu rwego rwo kwita ku mibereho myiza n’itarambere ry’imiryango yabo.
Ibi babitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 ukuboza mu gikorwa cyateguwe na Minisiteri y’Ubuzima mu gukangurira abagabo kugira uruhare mu kuboneza urubyaro, igikorwa cyabereye mu Karere ka Nyamasheke ku rwego rw’Igihugu.
Abagabo bamaze kwitabira igikorwa cyo kwifungisha burundu, bamaganye ibihuha bya bamwe bavuga ko ubuhsobozi bwo gutera akabariro bugabanuka ku mugabo wifungishije burundu.
Ntaganzwa Appolinaire ukomoka mu Murenge wa Kagano avuga ko nta cyahindutse kuri we amaze kwifungisha.
Agira ati “Ku byerekeranye no gutera akabariro, ubu ni bwo mbasha gukora igikorwa cyanjye neza nduhutse mu mutwe..”
Mukamusoni Immaculee, umugore wa Ntaganzwa, ahamya ko ari bwo ashaka umugabo kenshi nta nkomyi kuko nta mpungenge aba afite zo gutwara inda.
Uyu mugore n’umugabo bavuga ko bumvikanye kuri gahunda yo kuboneza urubyaro kuko babonaga ko bafite umuvuduko wo kubyara abana benshi kandi b’indahekana.
Kuri bo, ngo kubyara abana benshi babigereranya no guhinga imbuto esheshatu zinyuranye mu murima umwe, bityo zose ntizibashe gukura neza no gutanga umusaruro.
Abandi bitabiriye iyi gahunda yo kwifungisha burundu, bavuga ko kuva bayitabiriye hari impinduka zabaye mu miryango yabo zishingiye ku bwumvikane nk’uko bishimangirwa n’umuryango wa Masumbuko Athanase n’uwa Bikorimana Raphael bo mu Murenge wa Kanjongo.
Masumbuko avuga ko mu myaka 8 amaze yifungishije burundu, nta kibazo yigeze agira kandi yabonye umwanya wo kuganira n’umugore we ku iterambere ry’urugo.
Bikorimana we avuga ko yifungishije burundu mu rwego rwo kwakira umugore we wari usanzwe akoresha uburyo bw’ibinini n’inshinge by’igihe gito kandi bakabona bamaze kugira abana batatu.
Agira ati “Ku myaka 31 nari maze kugira abana batatu kandi nkabona umugore wanjye afata inshinge zikamugiraho ingaruka, mpitamo kwifungisha burundu kugira ngo dufatanye kwita ku bana tumaze kubyara”.
Gashema Samuel wari uhagarariye Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko kuboneza urubyaro bigomba kuba icyemezo cy’umugabo n’umugore aho kuba icyemezo cy’umwe gusa. Bityo bakaganira kuri iyi gahunda bagafatira umwanzuro hamwe n’uburyo bazakoresha.
Byashimangiwe na Bankundiye Etienne wari uhagarariye ubuyobozi bw’Akarere, wavuze ko kuboneza urubyaro byongera ubushobozi bwo kurera neza, bikaba n’inshingano y’ababyeyi.
Bityo akaba ahamagarira abagabo kugira uruhare mu kuboneza urubyaro kuko basanzwe ari abatware b’urugo kandi bafite inshingano zo kurera neza abo babyaye.
Kugeza ubu mu Karere ka Nyamasheke, kuboneza urubyaro biri ku gipimo cya 53,4% hakaba hari abagabo 1029 bitabiriye gahunda yo kwifungisha burundu.



















TANGA IGITEKEREZO