00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Abagabo bahohoterwa n’abagore kuko babarusha ubushobozi basabwe gutinyuka bakavuga

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 5 December 2019 saa 10:14
Yasuwe :

Abaturage batundukanye bo mu karere ka Nyamasheke bavuga hari abagabo bahohoterwa n’abagore babo kubera ko abagore bafite imitungo kubarusha.

Akenshi mu banyarwanda bo hambere ndetse na bamwe muri iki gihe bafite imyumvire y’uko umugabo ari we uhahira urugo kuburyo iyo umugore agiye kugira ikindi akora ngo bishobora guteza amakimbirane mu muryango.

Urugero n’urwa bamwe mu batuye akarere ka Nyamasheke, aho bagaragaza ko akenshi kuba hari abagore bahohotera abagabo bituruka ku kuba bafite ubushobozi kurusha abagabo babo.

Mukakageruka Séraphine yagize ati “Hari ukuntu umugabo abura ijambo mu rugo kandi yakagombye kumvikana n’uwo bashakanye noneho umugore akagenda agakorera amafaranga agahita ajya mu kabari kandi umugabo ari mu rugo arera abana, niba umugabo ari we utega amashyi mu rugo kubera umugore ariwe ufite umutungo, urumva ko umugabo yahohotewe.”

Ntamarerero Félicien na we yagize ati “Umugore afite amafaranga ni byiza ntabwo ari bibi, ashobora kugira ubucuruzi agata ya nshingano ye y’uko ari umugore mu rugo agataha saa tanu z’ijoro ngo nifitiye ifaranga ngo umugabo ntacyo afite, icyo gihe rero nta jambo wagira ryo kumunsitsura niyo mpamvu aho ngaho ari ikibazo gikomeye.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette yavuze ko akenshi bituruka ku kuba abagabo bahohoterwa bagatinya kubivuga ahubwo bikavugwa n’abandi bagabo bagenzi babo.

Ati “biterwa nuko hari abagabo usanga bahohoterwa bagaceceka akavuga ngo ni mbivuga biribugende bite, kuburyo unasanga n’ikibazo kivugwa na mugenzi we, akaza akavuga ngo muzashake uburyo mutabara rwose muganirize uriya muryango kubera ko arahohoterwa cyane.”

Yavuze ko abagabo badakwiriye kwitinya mu gihe bahohotewe n’abagore babo.

Ati “ Numva icyo nakora ari ugushishikariza abagabo kumva ko nabo bagomba guharanira uburenganzira bwabo kugira ngo nahohoterwa afashwe.”

Nubwo ngo irihohoterwa rihari ariko ngo si ku bagore bose ariko aba baturage bemeza kuba umugore afite imirimo akora yinjiriza urugo byari bikwiye kuba intandaro y’iterambere ry’urugo aho kuba intandaro y’amakimbirane.

Imibare yavuye mu bushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare buherutse gushyirwa hanze ku mibereho y’inngo igaragaza ko 14% by’abagore na 11% by’abagabo bafite hagati y’imyaka 15-49 mu Rwanda bahuye n’ihohoterwa ku mubiri mu mezi 12 mbere y’ubu bushakashatsi.

Mu murenge wa Karambi hamwe muho iki kibazo cy'ihohoterwa ry'abagabo kiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages