Mu mvura yaguye ku wa 15 Mata 2020, abantu bataramenyekana baranduye ishyamba rya Iyakaremye Pascal warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, riherereye mu Mudugudu wa Nyamuhunga, Akagari ka Save, mu Murenge wa Ruharambuga.
Iyakaremye uba i Kigali yabwiye IGIHE ko ayo makuru yayamenye ayabwiwe n’uwahahingaga mbere yuko ateramo ishyamba.
Ati “Ni umugore wahahingaga mbere yuko nteramo ishyamba. yarampamagaye arambwira ngo imvura irahitutse umwana arahanyuze ni we uje abimubwira ko ibiti babiranduye."
Iyakaremye ntabwo yigeze aba kuri iyo sambu ari naho avuka kubera ko Jenoside ikirangira yahavuye afite imyaka ibiri akarererwa ahandi nyuma yo kurokoka wenyine kuko ababyeyi n’abavandimwe be bishwe.
Uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 30 yavuze ko inzego z’ubuyobozi zahise zijya kureba iby’icyo kibazo. Ku butumwa yanyujije kuri Twiter yasabye ubutabera ndetse arishinganisha.
Yagize Ati “Mwiriwe, ndasaba ubutabera nanishinganisha abantu bandanduriye ishyamba banashingamo imisaraba. Aha hantu simpatuye kubera amateka y’igihugu cyacu. Mumfashe mbone ubutabera.”
@UrugwiroVillage @RIB_Rw @Rwandapolice @Rwanda_Justice @Ibuka_Rwanda @rwanda_west @Nyamasheke
Mwiriwe, ndasaba ubutabera nanishinganisha abantu bandanduriye Ishyamba banashingamo imisaraba. Aha hantu simpatuye kubera amateka y'igihugu cyacu. Mumfashe mbone ubutabera pic.twitter.com/QcXbGbjIaX— Iyakaremye Pascal (@IyakaremyePasc2) April 18, 2020
RIB yasubije ko babiri mu bakekwaho kugira uruhare muri icyo gikorwa bamaze gutabwa muri yombi.
Yagize iti “Mwiriwe Iyakaremye, iki kibazo kiri gukurikiranwa n’Ubugenzacyaha mu Karere ka Nyamasheke. Mu isaha imwe ishize wavuganaga nabo bari aho icyaha cyabereye kandi babiri bakekwa kuba aribo babikoze barafashwe. Iperereza rirakomeje.”
Mwiriwe Iyakaremye, iki kibazo kiriho kirakurikiranwa n'ubugenzacyaha muri @Nyamasheke. Mu isaha imwe ishize wavuganaga nabo bari aho icyaha cyabereye kandi babiri bakekwa kuba aribo babikoze barafashwe. Iperereza rirakomeje. Murakoze
— Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) April 18, 2020
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire wa Ruharambuga, Rugerinyange Leverien, yavuze ko icyo gikorwa ko hari impamvu zatuma umuntu acyita icyaha gifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati "Ikintu kiriho abantu bashingiraho bavuga bati iyi ni ingengabitekerezo icya mbere ni uko uwakorewe icyaha yacitse ku icumu, icya kabiri bashyizemo ikimenyetso kidasanzwe ibyo bigatuma umuntu avuga ati uwabikoze mu mutima we harimo akantu k’ingengabitekerezo."
Yabwiye IGIHE ko impamvu zirimo kuba abaranduye ishyamba nta kindi gihingwa baranduye mu bijumba cyangwa imyumbati bihinzemo ndetse hakaba hari abari bagaragaje ko batishimiye ko hahingwamo inturusu kandi hirya no hino hari imirima bahinga, zisaba gutegereza ikizava mu iperereza.
Ati "Noneho wabaza amateka y’abo bantu ukabaza nyiri ubwite akakubwira ko nta muntu n’umwe bafitanye ikibazo n’uwari uragiye iyo sambu ntabwo ari umuntu wacitse ku icumu, nabyo tukibaza tuti ese uwaranduye iryo shyamba ntiyaba afitanye ikibazo n’uwacungaga iyi sambu aho kukigirana na nyirayo?"
Ikindi ni uko kurandura inturusu zitewe muri iyo sambu ari ubwa gatatu bibaye kuva mu Ukwakira 2019.
Ati "Wareba inshuro zose babiranduramo bikagutera gutekereza ko uwabiranduye ashobora kuba yari afitanye ikibazo n’ishyamba yaratekerezaga uburyo bagiye kurihatera kandi badikanyijwe n’indi mirima [...] ukavuga uti reka dutegereze ubusesenguzi buzava mu iperereza."
Umurenge wa Ruharambuga ni umwe mu ihagaze neza mu bumwe n’Ubwiyunge ndetse mu minsi ishize wabiherewe igihembo mu rwego rw’Akarere ka Nyamasheke.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko mu Cyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyarangiye rumaze kwakira ibirego 55 bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside, abantu 68 akaba ari bo bakurikiranyweho kubigiramo uruhare.



















TANGA IGITEKEREZO