Nyamasheke ni kamwe mu turere dufite imisozi miremire mu Rwanda, gukora amaterasi y’indinganire bifasha abahinzi guhinga bafata amazi ndetse n’ubutaka ntibubacike.
Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere muri aka karere Sengambi Albert, yavuze ko kubera imbaraga Leta yashyize mu gukora amaterasi y’indinganire, abaturage bakwiriye kuyabyaza umusaruro.
Ati “Ni mu rwego rwo gufata ubutaka, gutanga akazi ku baturage ariko kandi tuyashyiramo imbaraga nk’akarere k’imisozi aho akoze byongera umusaruro w’ibiribwa ndetse n’ifumbire aba yashyizemo nta suri iyitwara. Niyo mpamvu tubasaba kuyabyaza umusaruro bahinga neza.”
Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Miko mu Murenge wa Karengera hamwe mu hakozwe amaterasi y’indinganire, bavuga ko bari banyotewe no kuyabona kuko aho bayazi beza kubarusha.
Nyiranzabandora Berancille yagize ati “Aya materasi aje kudufasha. Abo bayaciriye mbere bareza cyane natwe ubwo bizadufasha kongera umusauro.”
Ndayisabye François ati “Bari babanje kuyakorera mu tundi tugari ariko natwe twayabonye tuyakeneye. Twabonaga ukuntu aho yabanje beza bikatubabaza. Urugero natanga, hari umudugudu wa Mbanda niho yabanje, abo bayakoreye bajeje ibigori cyane ku uburyo banateganyije kujya basarura bagahunika mu ikigega bubatse. Natwe twarabyishimiye ubu twatangiye gutera kandi twizeye ko tuzeza.”
Umwaka ushize wa 2019 -2020 muri Nyamasheke bakoze amaterasi kuri hegitare 565 ni mu gihe muri uyu mwaka wa 20202 -2021 azakorwa kuri hegitare 285 babifashijwemo n’umushinga wa Hinga weze uterwa inkunga na USAID, ikigo cy’igihugu RODA, minisiteri y’ubuhinzi na Minisiteri y’ibidukikije.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!