Izi telefone bazihawe mu gikorwa cyo gushimira abahinzi ba kawa bitwaye neza no gutangiza ubukangurambaga bwo gusazura kawa ku rwego rw’igihugu, kuri uyu wa 13 Kanama 2020.
Buri mujyanama mu by’ubuhinzi umwe mu Kagali witwaye neza yahawe telefone. Bamwe mu bazihawe bavuze ko zizabasha kujya batanga batanga raporo biboroheye no kubona amakuru mu by’ubuhinzi byihuse.
Nyiransabimana Esther yagize ati “Bayimpembye kubera ko nashyize imbaraga mu buhinzi, nkafasha abahinzi bo mu mudugudu wacu tugaterana mu mirima tugahura uburyo bwo guhinga kijyambere. Telefone izajya imfasha kwereka abahinzi amafoto y’imirima ya kijyambere ndetse noherereze abayobozi raporo ntavuye mu rugo.”
Murindwa Yeremiya yunzemo ati “Biranshimishije kuko izamfasha kwamamaza abahinzi, mbereke uburyo bahinga kijyambere. Sinzongera gukoresha ikaramu n’impapuro ngo nohereze abayobozi ahubwo nzajya nkoresha telefone mboherereze kuri WhatsApp.”
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe Imari n’iterambere ry’ubukungu, Ntaganira Josué Michael yavuze ko batanze telefone mu rwego rwo gushimira abajyanama b’ubuhinzi imirimo y’ubwitange bakora.
Ati “Abajyanama b’ubuhinzi ni abo gushimirwa kuko tutajya tubura ibiribwa kandi babigizemo uruhare cyane. Hari abakora cyane kurusha abandi, ni nabo twahaye telefone kugira ngo duhanahane amakuru.”
Uretse abajyanama mu by’ubuhinzi bahembwe telefone, n’abahinzi ba kawa bayikoreye kurusha abandi bahembwe amagare n’ibyuma byo gutera imiti yica udusimba twangiza ikawa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!