Abakangurambaga mu mashyirahamwe y’abababana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA, bashyikirijwe amagare yo kubafasha mu butumwa bw’ubwitange bakora bashishikariza abaturage kwipimisha ku bushake ubwandu bwa virusi itera SIDA no gushishikariza abanduye gufata inama z’abaganga zibafasha kuramba.
Aya magare yatanzwe kuri uyu wa mbere tariki ya 15/12/2014, atangwa n’umuryango wa ARBEF ku bufatanye n’Ihuriro Nyarwanda ry’Ababana n’Ubwandu bwa Virusi Itera Sida, akaba yahawe abakangurambaga b’urungano 99.
Abahawe amagare bavuga ko bishimira iyi nkunga ikomeye kuko izabafasha byinshi mu kurangiza ubutumwa biyemeje bwo gufasha bagenzi babo.
Kabirigi Isacar wo mu Kagari ka Rugali mu Murenge wa Macuba avuga ko iri gare rizamufasha kugera ku baturage bose bo mu Kagari ashinzwe gukoreramo.
Agira ati “ Kugera ku bantu bose byangoraga, ariko iri gare rizamfasha kuzenguruka mu Midugudu 8 nkoreramo, bityo nkangurire abaturage kwipimisha Sida ku bushake, kandi nkangurire na bagenzi banjye banduye kwegera amavuriro kugira ngo bahabwe serivisi”.
Nyirahabimana Margueritte wo mu Kagari ka Mubumbano mu Murenge wa Kagano, na we ashimagira ko iyi nyoroshyarugendo ahawe izatuma abasha gukora neza izi nshingano z’ubukorerabushake, ariko ngo rizanamufasha mu kwiteza imbere.
Umuyobozi wungirije w’Inama Nkuru ya ARBEF ku rwego rw’Igihugu, Madamu Uwambaye Helena yabwiye abahawe amagare ko atari ayo kugurisha, ahubwo ari ayo kubafasha kurangiza ubutumwa bwo kugera ku bantu bagifite isoni zo kujya kwa muganga no gusaba serivisi, zatuma ubuzima bwabo burushaho kuba bwiza.
Ibi kandi bishimangirwa n’umukozi ushinzwe ibikorwa by’ubuzima mu Karere ka Nyamasheke wavuze ko hakigaragara abantu benshi batagerwaho na serivisi zo kwa muganga. Akomeza avuga ko bahawe aya magare kugira ngo aborohereze mu ngendo bakora bityo bazagere ku bantu bse.
Umuryango wa ARBEF ukorana n’amashyirahamwe y’abantu babana n’ubwandu bwa virusi itera Sida, mu gukangurira abantu bose banduye kugera kwa muganga bagahabwa serivisi zinyuranye nk’ubujyanama ndetse no gufata imiti igabanya ubukana, no gushishikariza abandi bose kwirinda no kwipimisha ku bushake.



















TANGA IGITEKEREZO