Nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2010 ku mitangire ya serivisi z’ubuzima ku rubyiruko, basanze rudahabwa iyi serivisi uko bikwiye. Ibi bikaba byaratumye Minisiteri y’Ubuzima ishyiraho gahunda yihariye urubyiruko ruzahererwamo serivisi yihariye irebana n’ubuzima bw’imyororokere kuri buri kigo nderabuzima.
Ubu bushakashatsi ngo bwagaragaje impungenge nyinshi mu gukurikirana ubuzima bw’urubyiruko. Ibi bikaba byatangajwe na Harindimana Florien wo mu Ishami Rishinzwe Ubuzima bw’Imyororokere muri Minisiteri y’Ubuzima, mu nama yagiranye n’abayobozi b’ibitaro n’ab’ibigo nderabuzima mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Mata, 2013.
Bimwe mu byagaragaye ngo, ni uko hari abana b’abakobwa benshi batwara inda z’indaro kubera kutamenya kubara ukwezi kwabo. Harindimana yakomeje avuga ko mu rubyiruko harimo benshi batazi gufata icyemezo cyo kwirinda mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, kubera ko batazi neza ingaruka bishobora kubagiraho.
Ikindi cyagaragaye ni uko urubyiruko rukoresha agakingirizo ku bipimo biri hasi cyane, ngo ibi bigaterwa n’ubumenyi buke mu mikoreshereze yako ndetse n’imyumvire mibi bagafiteho, bityo bagakora imibonano mpuzabitsina batikingiye.
Harindimana avuga ko iyi gahunda nshya igiyeho izatuma urubyiruko rugira abantu rwisanzuraho mu bujyanama no kuruhugura kuri ibyo byose bakeneyeho ubumenyi. Iyi serivisi izatangirwa ku bigo nderabuzima no ku Kigo cy’urubyiruko, nyuma bakazashyiraho n’abajyanama b’urungano hirya no hino mu midugudu.
Dr Nsabimana Damien uyobora Ibitaro bya Kibogora watangije akanasoza iyi nama, yavuze ko iki gikorwa cyatangiye kandi babona kizagira uruhare runini mu gukangurira urubyiruko kwirinda ubwandu bwa SIDA, no kwita ku buzima bwabo.
Dr Nsabimana kandi yavuze ko n’ubwo hakiri imbogamizi, ariko hari n’icyizere cy’uko iyi serivisi izatanga umusaruro, kuko izahabwa ubufasha na Minisiteri y’Ubuzima, muri iyi gahunda yatangiye muri Mutarama 2013.
Abitabiriye iyi nama bemeje ko bazafatanya n’inzego zose z’ubuyobozi kugira ngo urubyiruko rumenyeshwe ruzabashe kwitabira.
Uwingabiye Denys Ushinzwe Itangazamakuru i Nyamasheke



















TANGA IGITEKEREZO