Ni muri gahunda yo gusaba no gutanga imbabazi ndetse no komorana ibikomere muri Paruwasi ya Mwezi, Mu Murenge wa Karengera, mu Karere ka Nyamasheke. Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nyakanga 2019.
Venansia Nyirambarubukeye wabuze abana be bose, avuga ko mbere ataratanga imbabazi umutima wahoraga umurya ,ariko aho atangiye imbabazi ubu yaruhutse.
Yagize ati "Ntaratanga imbabazi umutima wahoraga undya ariko aho ntangiye imbabazi ubu ndumva meze neza, ndumva mfite amahoro.”
Bavugamenshi André wasabye imbabazi , avuga ko mbere yari afite ingingimira ku mutima ariko aho asabiye imbabazi ngo yarabohotse.
Yagize ati "Ubu nari nari mfite ubwoba bwinshi kuko sinajyaga guhazwa, kuko numvaga mfite ubwoba bwinshi ariko aho nsabye imbabazi nkazihabwa, ubu ndabohotse ku mutima. Ngiye no gufasha abandi gutera intabwe nk’iyo nteye."
Padiri Ubald Rugirangoga,Umurinzi w’Igihango ku Rwego rw’igihugu, akaba nawe yarabuze abe muri iyi Paruwasi, avuga ko uwakoze Jenoside utarasaba imbabazi aboshye kandi azabohorwa ari uko asabye imbabazi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidèle Ndayisaba, yavuze ko gusaba imbabazi ndetse no kuzitanga ko ari umuti.
Yagize ati "Kugira imbaraga zo gutanga imbabazi ni umuti biraruhura ndetse no gutanga imbabazi bikiza ibikomere kandi ni urukingo ku rwango ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside".
Uru rugendo rwo gusaba imbabazi no kuzitanga rwatangiwe n’Abantu 23 ariko rusonzwa na 17.
Ubushakashatsi bwerekanye ko Abanyarwanda bageze ku bumwe n’ubwiyunge ku kigero cya 92.5%.
Raporo ya gatatu ku gipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda yasohotse kuwa 27 Mutarama, yerekanye ko Abanyarwanda bumva ko bafite ubumwe n’ubwiyunge kandi babanye mu bworoherane.



















TANGA IGITEKEREZO