Ubuyobozi bw’aka karere busobanura ko iyi nzu yagombaga kuzura muri 2015 kuko yatangiwe kubakwa muri 2014 ariko ntibyakunda.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali Aime Fabien, asobanura ko idindira ry’inyubako ryaturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo no guhindura inyigo.
Yagize ati “Ubukererwe bwabayeho byatewe n’ubutaka bwaje guhinduka habaho kongera gusubiramo inyigo y’ubutaka, habamo guhindura ibikoresho byagombaga kujyaho bitajyanye n’igihe kugira ngo byorohereze abakozi babashe gukorera hamwe.”
Akomeza avuga ko iyi nyubako hari aho igeze ku buryo imirimo isigaye izarangirana n’ukwezi kwa gatatu, igatahwa ku mugararagaro muri Mata cyangwa muri Gicurasi.
Inyubako y’ibiro by’akarere izuzura itwaye amafaranga arenga miliyari 1,6 ije gukeura ikibazo gikomeye cy’abakozi wasanganga bakorera ahantu hatatanye.
Meya yagize ati “Hano iyi nzu (ishaje) yari ifitemo abakozi bake abandi bagakorera aho One stop center ikorera, abandi bagakorera hepfo kuri Farumasi y’akarere, abandi bagakorera ku biro by’akagari. Urumva ko abakozi bakorera ku rwego rw’akarere bakorera ahantu harenze hane.”
Asobanura ko byari bikomeye gukorana mu gihe hari ibisabwa ko umwe akora, agahereza undi.
Inzu isanzwe ikoreramo akarere ni iya kera hakibaho amakomini, ariko biteganyijwe ko igomba gukomeza kwifashishwa n’abandi bafatanyabikorwa bako, ntizasenywa.
Amafoto: Sitio



















TANGA IGITEKEREZO