00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Abana babiri barohamye mu Kiyaga cya Kivu

Yanditswe na Ntakirutimana Alfred
Kuya 27 September 2026 saa 07:41
Yasuwe :

Abana babiri b’imyaka 12 n’icyenda barohamye mu Kiyaga cya Kivu mu gice cy’iki kiyaga giherereye mu Kagari ka Shangi, Umudugudu wa Gasharu, mu Murenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke, ubwo bari bagiye koga hamwe na bagenzi babo.

Iby’aya makuru byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Nzeri 2026.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangi, Habimana Innocent, yabwiye IGIHE ko abo bana bari bane bagiye koga mu Kiyaga cya Kivu, ariko babiri muri bo bakabura uko basubira ku nkombe.

Abana babiri barimo uwitwa Mugisha Remy w’imyaka 12 na Dushimimana Leo Athanase w’imyaka icyenda, ni bo barohamye.

Habimana ati “Aba bana bari bagiye koga muri iki kiyaga kumwe n’abandi bana boga. Babiri ni bo babashije kujya hejuru, abandi babiri bahera mu mazi. Nibwo abo babiri bahise batanga amakuru, dutangira gushakisha ngo turebe ko imibiri yabo yaboneka.”

Kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, imibiri y’aba bana yari itaraboneka, ndetse ibikorwa byo kuyishakisha byari bigikomeje.

Habimana yavuze ko impanuka nk’izi zikwiye kuba isomo ku babyeyi n’abaturage, cyane cyane ku bijyanye no kurinda abana kujya mu Kiyaga cya Kivu batabiherewe uburenganzira cyangwa ngo babe bari kumwe n’abakuru.

Yagize ati “Icyo dukomeza gushishikariza abaturage ni ukurinda abana kujya mu Kiyaga cya Kivu kuko gikunda gutwara ubuzima bw’abantu, cyane cyane abana. Turasaba ababyeyi n’abaturage, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we kugira ngo dukumire abajya muri iki kiyaga.”

Yakomeje asaba n’abakuze basanzwe bazi koga kutirara, ahubwo bakajya mu mazi bambaye imyambaro yabugenewe ibafasha kwirinda kurohama, anihanganisha ababuze ababo.

Impanuka nk’izi zo mu Kiyaga cya Kivu zikunze kuba cyane. Nko kuva mu 2025 hamaze kumenyekana nibura abantu umunani bahitanywe no kurohama mu Kiyaga cya Kivu muri Nyamasheke.

Abana babiri b'i Nyamasheke barohamye mu Kiyaga cya Kivu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages