Aba banyarwanda barashweho bari batandatu. Umwe wakomeretse na bagenzi be batatu babashije koga barambuka ariko abandi babiri n’ubu baburiwe irengero.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Macuba, Nsengiyumva Zaburoni yabwiye IGIHE ati “Ni abanyarwanda basatiriye amazi ya Congo hanyuma abakongomani babarasaho, hari uwo bakomerekeje mu rubavu. Bari batandatu, abandi bane baroga babasha kuva mu mazi harimo n’uwo wakomeretse abandi babiri ntibaraboneka turacyashakisha.”
“Urusaku rw’amasasu rwumvikanye, abaturage baratabara batanga ubufasha bahura nabo bari bari koga.”


















TANGA IGITEKEREZO