00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Abanyarwanda batandatu barasiwe mu kivu n’abanye-Congo, umwe arakomereka

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 29 October 2017 saa 08:01
Yasuwe :

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, abanyarwanda batandatu bakorera Koperative ishinzwe gucunga umutekano mu Kivu, barashwe n’abanye-Congo ubwo bari barenze amazi y’u Rwanda; umwe arakomereka.

Aba banyarwanda barashweho bari batandatu. Umwe wakomeretse na bagenzi be batatu babashije koga barambuka ariko abandi babiri n’ubu baburiwe irengero.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Macuba, Nsengiyumva Zaburoni yabwiye IGIHE ati “Ni abanyarwanda basatiriye amazi ya Congo hanyuma abakongomani babarasaho, hari uwo bakomerekeje mu rubavu. Bari batandatu, abandi bane baroga babasha kuva mu mazi harimo n’uwo wakomeretse abandi babiri ntibaraboneka turacyashakisha.”

“Urusaku rw’amasasu rwumvikanye, abaturage baratabara batanga ubufasha bahura nabo bari bari koga.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages