Aba banyeshuri bavuga ko urugendo rurerure bakora rubabangamiye kuko bagera ku ishuri bananiwe bigatuma batiga, bikabaviramo gutsindwa.
Uwurukundo Thérèse wo mu Murenge wa Kanjongo ati “Twiga ku Ruheru, ni kure cyane uterera imisozi. Uhagenda amasaha atatu n’amaguru (kugenda no kugaruka). Ni bibi cyane ku myigire ugerayo wananiwe ku buryo gufata bikugora, tukumva twakwiga hafi.”
Musabyimana Valens wo mu Murenge wa Macuba na we ati “Twiga mu wundi Murenge wa Karambi, kujyayo ni kure cyane. Hari igihe imvura igwa bigatuma dusiba, iyo wiga utaha inzara iba ari nyinshi kandi uhagera n’icyuya cyakurenze; urumva ntiwakwiga neza.”
Ababyeyi bo bavuga ko bafite impungenge z’imisozi abana babo baterera n’imigezi bambuka dore ko hari uwigeze kugwa mu mugezi akitaba Imana.
Mukamana Hélène yagize ati “Bambuka umugezi wa Mutovu; ababyeyi tuba dufite impungenge kuko hari uruzi rwuzuye rujyana umwana arapfa, hashize imyaka itatu. Twifuza ko batwegereza amashuri y’uburezi bw’ibanze abana bakigira hafi.”
Ubwo kuri uyu wa 29 Mutarama Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith, yatahaga ibyumba by’amashuri ku ishuri ribanza rya Buhoro riherereye mu Murenge wa Karambi, yavuze ko muri gahunda ya guverinoma bari gushakira umuti icyo kibazo ku buryo nta mwana ugomba kurenza ibirometero bitanu agiye kwiga.
Ati “Natwe turabizi ko ari ikibazo. Mu bushobozi leta igenda ibona, dushyize imbere ko abana b’abanyarwanda bagomba kwiga hafi y’aho bavuka, heza kandi bakagira ibikoresho bigezweho.”
Uretse kuba mu Karere ka Nyamasheke abana bajya kwiga kure hari n’ikibazo cy’ibyumba by’amashuri 359 bishaje bikeneye gusimbuzwa.



















TANGA IGITEKEREZO