Akarere ka Rusizi kashyizwe mu kato ku wa 4 Kamena, abatuye Imirenge ya Kamembe, Nyakarenzo, Mururu n’igice cya Gihundwe basabwa kuguma mu rugo, tariki ya 12 Kamena hiyongeramo n’umurenge wa Nkombo kubera umubare w’abanduye iki cyorezo ugenda wiyongera.

Imirenge itanu y’Akarere ka Nyamasheke ihana imbibi n’akarere ka Rusizi yashyizwemo imbaraga kugirango hatagira uca mu rihumye ngo abe yakwirakwiza iki cyorezo mu bindi bice by’igihugu, aciye muri Nyamasheke.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Applonie avuga ko bamaze gufata abaturage bifuza kujya mu bice bitandukanye by’igihugu bifashishije inzira z’ibiturage, ariko abafashwe bahita bashyirwa mu kato.

Ati “Ubu ng’ubu abari kuza bari guhita bafatirwa ibizami, muri Cyato hamaze gufatwa 33 kandi bose fashwe ibizamini ni bazima biyongera kuri 70 twari dufite. Turasaba abaturage gutanga amakuru ku waza wese, bizadufasha gukumira uwazana icyorezo.”

Akomeza avuga ko abafashwe bose bashyirwa ahantu habonyine, benshi bakaba bari mu kigo cy’ishuri cya EAV Ntendezi giherereye mu murenge wa Ruharambuga.

Abafatiwe muri Nyamasheke bamwe baba bashaka kujya i Kigali, abandi bagafatwa bagiye kurema amasoko yo muri Nyamasheke.

Batanu bafatiwe mu murenge wa Shangi mu ijoro ryo ku itariki ya 15 Kamena bavuga ko bagiye gushyingura, baturutse mu murenge wa Gihundwe kandi uri mu kato.

Umujyi wa Rusizi uri mu kato kubera Coronavirus
Umujyi wa Rusizi uri mu kato kubera Coronavirus