Ishuri ribanza rya Gatebe riherereye mu Kagali ka Susa ryubatswe muri 1981, kubera imyaka myinshi ishize amashuri hafi ya yose iyo mvura iguye abanyeshuri baranyagirwa, bigatuma abana bahita basohoka ntibakomeze kwiga.
Umuyobozi w’iri shuri, Karimunda Emmanuel, yavuze ko bari bahangayikishijwe n’inyubako z’ishuri rishaje abana bigiramo kuko ngo hari ubwo bataga amasomo.
Yagize ati “Ku bijyanye n’imyigire y’abana iyo imvura iguye kubera ukuntu hava hari igihe bahunga kubera gutinya ko zabagwaho ariko turishimye cyane kuba batangiye kutwubakira amashuri.”
Gen Maj Jacque Nziza wari Uhagarariye Minisiteri y’Ingabo MINADEF mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo (Army week) yavuze ko ubu ingabo z’u Rwanda mu shingano zifite ari uguharanira ko umuturage agira imibereho myiza.
Ati “ibikorwa ni byinshi tuzakora kandi Ingabo z’u Rwanda hirya no hino zizafatanya namwe, tuzamara amezi atatu, tuzatanga umusanzu wacu ukomoka mu ngabo no muri mwebwe abaturage dufatanyije.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Munyakazi Isaac, yavuze ko ibyo bikorwa by’Ingabo bizahindura imibereho y’abaturage.
Ibyumba bitandatu n’ubwuherero 24 byatangiye kubakwa bizuzuzura mu gihe cy’amezi atatu bitwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 60 habariwemo imiganda y’abaturage n’Ingabo z’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO