Aba baturage bavuga ko bari basanzwe bafite amazi meza ariko ubwo hakorwaga imihanda, imashini zaturikije amatiyo yazanaga amazi ariko imihanda yarangiye gukorwa none amezi atandatu ashize batongeye kuyabona.
Ibi ngo byatumye bongera kugana amazi y’ikiyaga cya Kivu bafitiye impungenge ko ashobora kubatera indwara kuko ari mabi.
Munyankindi Salomon ati “Amazi ntayo, barimo badukorera uyu muhanda habayeho ko bakuramo imiyoboro yari isanzwe; aho iviriyemo barongeye barasana ariko ntiturabona amazi. Tuvoma Ikivu cyangwa tukajya kuvoma i Nyamasheke kandi ni kure.”
Surwumwe Isoroni na we ati “Turasaba ko amazi bayihutisha ay’Ikivu ntabwo ari meza adutera indwara ziturutse ku nzoka, hashize amezi atandatu tutayabona hano ku Murwa na hariya ku Ishara.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali Aimée Fabien yizeza aba baturage ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri bagomba kuba bongeye kubona amazi meza.
Yavuze ko ikibazo atari imashini zangije amazi ahubwo amazi mu ikorwa ry’umuhanda ahubwo yahagaze mu rwego rwo kwagura umuyoboro.
Ati “Ikibazo twari dufite kugeza ubu ni ukwagura umuyoboro w’amazi. Yari yarahagaze ariko ubu hamaze kuboneka imashini isunika amazi akava mu kabande akazamuka akagera aho agomba kugera, ku buryo twizera ko mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri abaturage bose aho uyu muyoboro ugaburira bose bazaba bayabonye.”
Abaturage 85 ku ijana bo mu Karere ka Nyamasheke bagerwaho n’amazi meza, bikaba biteganyijwe ko uyu muyoboro niwuzura uzazamura uyu mubare.






Ibitekerezo 0