00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Abatuye ku kirwa cya Kirehe bifuza ubwato bw’imbangukiragutabara

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 23 June 2020 saa 03:00
Yasuwe :

Abaturage batandukanye batuye ku kirwa cya Kirehe giherereye mu kiyaga cya Kivu mu murenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke, bifuza ubwato bw’imbangukiragutabara buzajya bubafasha kugera ku mavuriro atandukanye.

Aba baturage bavuga ko kuba bari hagati mu mazi ari imbogamizi zituma batabona ubuvuzi neza kuko ivuriro ryabo rito (Post de sante) hari ibyo ritabavura, bityo bikabaviramo kurembera mu rugo no kugera kwa muganga bitinze bifashishije ubwato bw’ibiti butihuta.

Ntamushobora Samson yagize ati “biratugoye kubona uko tujya ku bitaro bya Kibogora no ku kigo nderabuzima kuko hano tuzengurutswe n’amazi kandi ivuriro dufite nta bushobozi rifite bwo kuvura indwara zose. Urumva kugenda n’ubwato tugashya biratinda cyane.”

Ayinkamiye Claire yunzemo ati “Nk’ababyeyi batwite bo birabagora cyane kuko hari igihe no kubona ubwato biba bigoye. Icyo twasaba nuko baduha ubwato bukadufasha kuko serivisi duhabwa hano kuri poste de sante ari nke kandi dutegetswe kujya ku kigo nderabuzima byarimba tukajya no mu bitaro bya Kibogora, reba nawe kuva hano n’ubwato budafite moteri ni nk’iminota 30 ukongeraho no kuva mu kirambo ugera ku bitaro udashyizemo iminota yo gutegereza ubwato, urumva ko hari igihe umubyeyi yaba yahuye n’ingorane.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette yavuze ko hari gukorwa inyigo y’ubwato bugezwho ariko ko hari ubwato abasaba kwifashisha mu gihe ubwo butari bwaboneka.

Ati “Bari barahawe ubwato ariko bwarashaje, ikiriho nuko hakozwe inyigo y’ubwato igera mu bihumbi 400 bigaragaraga ko ari make itavamo ubwato dusaba ko yakongera igasubirwamo. Mu mwaka utaha bazabona iyo mbangukiragutabara ariko mu gihe itari yaboneka ndabashishikariza gukoresha ubwato busanzwe butari ubw’ingashyi bwatanzwe na Kiliziya Gatorika.”

Umudugudu wa Kirehe ugizwe n’ibirwa bitatu birimo bibiri bituwe n’abaturage 1136 batuye mu ngo 196. Ikindi gisigaye kiriho ingo 29 .

Abatuye ku kirwa cya Kirehe barasaba imbangukiragutabara y'ubwato yabafasha kubona uko bagera ku mavuriro
Begerejwe ivuriro rito ribafasha kwivuza indwara nke bakaba bifuza ko babona ubwato bubageza ku bitaro n'ikigo nderabuzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages