Izi nka zatanzwe na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam, kuri uyu wa 14 Ugushyingo, imwe muri izi nka yahise ibyara inyana. Abaturage bazihawe bavuze ko bagiye kuzifata neza kandi ko bashimira umubano mwiza uri hagati y’iki gihugu n’u Rwanda.
Nyiransababera Judith ati “Ndi umupfakazi, inka ntayo nagiraga ndashimira Perezida wabashije kubana n’amahanga. Iyi nka nzajya nyikuraho agafumbure mpe n’abana amata.”
Habyarimana Jonathan yunzemo ati “Biranshimishije, mfite abana batatu batanywa amata, iyi nka nyigireyeho umugisha kuko ihise ibyara. Turashima Imana yashoboje Perezida akajya mu mahanga akatuzanira incuti nziza kandi turashimira na Israel.”
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam, yavuze ko izi nka zatanzwe n’igihugu ahagarariye mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Girinka mu Nyarwanda yatangijwe na Perezida wa Kagame.
Ati “Mbazaniye inka 22 n’inyana yavutse, ni impano ivuye mu butaka butagatifu bwa Israel, twanejejwe n’umushinga watangijwe na Perezida Kagame n’uburyo abayobozi babishyira mu bikorwa ngo biteze imbere abaturage. Izi nka turizera ko zizabyara izindi nyana, amata menshi n’ifumbire.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, yashimiye Israel avuga ko izo nka zije gufasha abaturage bari mu bukene kugira ngo babuvemo batere imbere.
Ati “Turashima Israel, izi nka zije gufasha abaturage bari mu bukene kugira ngo babashe kuva mu cyiciro cy’ubukene bajye mu cyabishoboye.”
Imibare igaragaza ko mu Karere ka Nyamasheke hari inka imwe ku miryango itatu, ihene imwe ku miryango itatu, ingurube imwe ku miryango ine, urukwavu rumwe ku miryango itandatu n’inkoko ku miryango ibiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!