00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyeshuri wa IPRC Kicukiro arakekwaho guhimba impushya zo gutwara ibinyabiziga

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 29 September 2014 saa 06:28
Yasuwe :

Dushime Ernest, umunyeshuri wa IPRC Kicukiro ukomoka mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, kuri ubu ari mu maboko ya Polisi muri ako karere nyuma y’uko asanganywe impushya 2 mpimbano zo gutwara ibinyabiziga. Nk’uko Polisi muri ako karere ibitangaza, imwe muri izo mpushya ni iyo mu rwego rwa ‘A’ ubusanzwe yagenewe gutwara moto, yari yanditseho amazina y’uwitwa Daniel Sindambiwe naho iyindi yo mu rwego rwa ‘B’, itwara imodoka nto, ikaba yari yanditseho amazina ya Marie Ange (…)

Dushime Ernest, umunyeshuri wa IPRC Kicukiro ukomoka mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, kuri ubu ari mu maboko ya Polisi muri ako karere nyuma y’uko asanganywe impushya 2 mpimbano zo gutwara ibinyabiziga.

Nk’uko Polisi muri ako karere ibitangaza, imwe muri izo mpushya ni iyo mu rwego rwa ‘A’ ubusanzwe yagenewe gutwara moto, yari yanditseho amazina y’uwitwa Daniel Sindambiwe naho iyindi yo mu rwego rwa ‘B’, itwara imodoka nto, ikaba yari yanditseho amazina ya Marie Ange Ishimwe.

Dushime wivugira ko ari umunyeshuri mu mwaka wa mbere mu ishuri rikuru ry’imyuga rya Kicukiro (Kicukiro College of Technology), yafatanywe izo mpushya tariki ya 27 Nzeri, afatirwa mu Kagali ka Ntendezi mu Murenge wa Ruharambuga. Kuri ubu ukekwaho icyo cyaha akaba afungiye by’agateganyo kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga.

Dushime arahakana ibyo aregwa cyakora akavuga ko izo mpushya yari yaziherewe Nyabugogo kugira ngo azishyikirize bene zo mu Karere ka Nyamasheke.

Umuvugizi wa Polisi mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda yihanangirije abigana impushya zo gutwara ibinyabiziga, avuga ko bakwiye kubivamo kuko Polisi yashyizeho ingamba zikomeye kugira ngo ababikora batabwe muri yombi.

Yagiriye inama abifuza gutunga izo mpushya kwirinda abantu bashobora kubashuka bababwira ko bashobora kuzibabonera, avuga ko ibyo bishobora kubakururira ibibazo birimo gufatwa no gufungwa igihe hari uwayifatanywe.

Kabanda kandi yakanguriye abifuza gutunga bene izo mpushya kwiyandikisha mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda kugira ngo babashe gukora ikizamini gitegurwa n’iryo shami.

CIP Kabanda yasabye abaturage gukomeza kurangwa n’umuco wo gufatanya na Polisi bayigezaho amakuru kuri bamwe bacyekwaho gukora impushya mpimbano zo gutwara ibinyabiziga.

Icyaha cyo guhimba impushya zo gutwara ibinyabiziga (permit) gihanwa n’ingingo ya 609 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, iyi ngingo ivuga ko, umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, agashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 kugeza ku myaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 300,000 kugeza kuri 3,000,000.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages