00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Arishyuza umudali w’ishimwe yagenewe ko yarokoye Umututsi muri Jenoside

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 25 January 2018 saa 05:42
Yasuwe :

Nyabyenda Vincent w’imyaka 60 wo mu Kagari ka Bisuma, Umurenge wa Cyato, Akarere ka Nyamasheke, arishyuza umudali w’Ishimwe yagenewe kubera ko yatabaye uwahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ariko inzego z’ibanze zagize impungenge zo kuwumushyikiriza bitewe n’imyitwarire idahwitse imuranga muri iki gihe.

Ubwo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Karihangabo Isabelle, yatangizaga icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko muri Nyamasheke, mu mwanya w’ibibazo Nyabyenda Vincent yamubajije impamvu yatoranyijwe nk’umurinzi w’igihango ariko akaba yarimwe umudali n’inzego z’ibanze.

Yagize ati “Natoranyijwe mu mudugudu nk’umurinzi w’igihango, umudari waturutse i Kigali uraza ariko na n’ubu sindawubona.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato, Uwizeyimana Emmanuel, yavuze ko uyu musaza umudali we waje koko ariko mu gihe cyo kuwumwambika haza umugore we kuko yari yarataye urugo, agarutse umugore arawumwima, uza gusubizwa ubuyobozi.

Yagize ati “Mu gihe cyo kwambika imidari abarinzi b’igihango, uyu mugabo haje umugore we, umugabo yarataye umugore we aho agarukiye umugore we arawumwima. Dufata umwanzuro ko umudari ugaruka ku Kagari kugira ngo dusuzume ikibazo cye."

Yakomeje agira ati "Njye iwe narahageze , nsanga iby’ubuhamya avuga yaba yarabikoze ariko ndebye imyitwarire ye kugeza ubu umugore yari amaze kwirukana yari uwa 15. Umuntu ni umurinzi w’igihango afite imyitwarire yagize muri icyo gihe ariko agomba no gukomeza gusigasira bikagaragara ko ari inyangamugayo. Kugira ngo rero mfate icyemezo ngo nambitse umudari umuntu ku mugaragaro, naravuze ngo reka mbanze ngishe inama.”

Umugore w’uyu musaza avuga ko ari umugore wa kabiri kandi nyuma ye hari abagore 17 kandi ko uwo mudari bawumuhaye umugabo we yagiye mu bandi bagore akaba ariyo mpamvu yari yanze kuwumuha.

Mu gukemura iki kibazo, Umunyamabanga Uhoraho muri Minsiteri y’Ubutabera, Karihangabo Isabelle, yavuze ko uyu musaza yakoze neza mu gihe cya jenoside ariko hakwiriye kwiga amategeko agenga imidari maze mu gihe cy’icyumweru uyu musaza agahabwa igisubizo.

Ati “Mu byo nigishije ubuharike navuze ko ari icyaha, wumvise ko uhari ariko haracyasuzumwa niba wujuje ibyangomba bituma uhabwa umudari. Gitifu w’akagari bitarenze iki cyumweru azaba yakumenyesheje niba ugomba kuwuhabwa cyangwa niba utacyiwufitiye uburenganzira.”

Yakomeje agira ati "Gerageza witware neza ariko nashakaga kuvuga ko igikorwa wakoze muri jenoside ni cyiza. Umenye ko igikorwa wakoze ari indashykirwa kandi ari cyiza, hanyuma bizaterwa n’icyo amategeko agenga imidari ateganya.”

Nyabyenda Vincent umudali w’ishimwe yagenewe nk'Umurinzi w'igihango
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Karihangabo Isabelle
umugore wa Nyabyenda avuga ko umugabo we nyuma ye yashatse abagore 17, agenda abirukana
Abaturage bari bitabiriye icyumweru cyahariwe ubufasha mu by'amategeko

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .