Ba lokodifensi batanu batoranyijwe nk’Indashyikirwa mu karere ka Nyamasheke bagabiwe inka ku wa gatanu tariki ya 3 Gicurasi 2013. Mu nka 98 zatanzwe muri gahunda ya Girinka munyarwanda ku kibuga cya Ntendezi mu Murenge wa Ruharambuga, eshanu zahawe ba Lokodifensi.
Nk’uko byatangajwe n’umukozi ushinzwe Imiyoborere myiza mu karere, Kanamugire Adolphe, iki gikorwa ni ubwa mbere kibaye mu karere ka Nyamasheke. Cyarateguwe hagamijwe gukundisha ba Lokodifensi akazi kabo kuko bakorana ubwitange, ndetse bikaba ari no mu rwego rwo kubafasha kuzamura imibereho yabo.
Yakomeje avuga ko mu kubahitamo, batitaye k’uwaba akennye kurusha abandi kuko ari igihembo cy’uwakoze neza. Bimwe mu byhereweho harimo uburyo yitwara mu baturage n’uko yubahiriza inshingano ze, uko yitabira gahunda za Leta zirimo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, kugira konti m’Umurenge Sacco, Kugira isuku mu rugo, ku mubiri no ku myambaro, uko aharanira kwiteza imbere no kuba yaritabiriye amahugurwa agenerwa ba Lokodifensi inshuro 2 mu mwaka.
Sinzabakurikiza Aimable uturuka mu murenge wa Cyato avuga ko kuba ahawe inka bimutera ishyaka ryo gukorana umurava aka kazi k’ubwitange, bityo na we akazabasha kwiteza imbere no kwikura mu bukene.
Uretse inka 5 zahawe ba Lokodifensi, hatanzwe izindi 10 zahawe abaturage bo mu mudugudu wa Nganzo wubakiwe abatishoboye, n’izindi 82 zahawe abatishoboye babana n’ubumuga baturuka mu mirenge ya Nyabitekeri, Shangi, Bushenge, Karengera na Ruharambuga.
Mukamazimpaka Pascasie, umwe mu bari barasigajwe inyuma n’amateka wahawe inka, yavuze ko mu muryango w’iwabo abaye uwa mbere ugiye korora inka, akaba ashimira Leta y’u Rwanda imugabiye kuko kuri we ngo iterambere rimugezeho.
Ku muhigo Akarere ka Nyamasheke kari kihaye wo koroza abatishoboye inka 1500, hamaze gutangwa 1606, uyu muhigo ukaba waragezweho ku gipimo kingana na 107%.



















TANGA IGITEKEREZO