00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Babangamiwe n’inyamaswa zibateza inzara kandi barahinze

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 20 July 2016 saa 07:14
Yasuwe :

Abaturage bo mu mirenge ya Cyato na Rangiro mu karere ka Nyamasheke baravuga ko babangamiwe n’inyamaswa ziva muri Pariki ya Nyungwe zikabonera imyaka bahinze bavunika kandi ntibahabwe indishyi.

Abaturage batuye muri iyi mirenge ihana imbibi na Pariki ya Nyungwe batangaza ko inyamaswa zirimo Impundu, ibyondi, inkende n’izindi ziva mu ishyamba zikirara mu mirima yabo zikarya imyaka baba bahinze kandi ntibishyurwe.

Ayingeneye Christine yagize ati “Ni ukuvuga ngo zona imyaka iyo ariyo yose ibigori, ibishyimbo nta myaka zitona, mbega zinjira mu rutoki zikakirya ugasanga ni umutumba gusa usigaye.”

Nyiramwiza Ange yavuze ko izo nyamaswa zibateza inzara kandi barahinze, ati “Biduteza ikibazo cy’inzara kubera ko niba wahinze umurima w’imyumbati uteganya ko uzagutunga nk’igihe kirekire zikaza zikawujyamo zigahita ziwurya, inzara ihita itera kandi wari wayirwanyije.”

Aba baturage bakomeza bavuga ko inyamaswa zibonera cyane ari inkende, ibitera, ibyondi n’impundu, kandi ko impundu zo utapfa no kuzirukana kuko ziryana.

Guverineri w’intara y’ Uburengerazuba, Mukandasira Caritas avuga ko kuba abaturage batamenya aho bagomba kubariza ibyabo byangijwe n’inyamaswa ziva muri Pariki ya Nyungwe ngo bituma bakomeza kubihomberamo ariko ngo agiye kubakorera ubuvugizi.

Yagize ati “Inyamaswa zirabonera ariko bashobora kuba batazi icyo itegeko riteganya. Icyo kiroroshye ubwo ndakora ubuvugizi ku nzego zibishinzwe kuko umuntu aba yarahinze kugira ngo abeho kandi yiteze imbere. Numva nta mpamvu n’imwe bagombye kuba batamusubiza ibyo yagenewe .”

Inkende nizo zitagaragara ku rutonde rw’inyamaswa zishyurirwa mu gihe hari imyaka yangijwe.

Louis Rugerinyange, umuyobozi wa parike ya Nyungwe yatangarije IGIHE ko inkende arizo nyamaswa zitishyurwa kuko ziba hanze ya parike.

Ati “ Inkende nizo nyamaswa zitishyurwa kuko ziba no hanze ya parike, inyamaswa zishyurwa ni izitwa inyagasozi zo mu ishyamba.”

Iki kibazo ubwo intumwa za rubanda ziheruka gusura abaturage mu murenge wa Rangiro zavuze ko zigiye kugikorera ubuvugizi,izi nyamaswa nazo zigashyirwa ku rutonde rw’izigomba kwishyurirwa igihe zoneye abaturage.

Depite Kabasinga Chantal ati “ Nk’inteko tuzakora ubuvugizi nkuko bisanzwe mu mikoranire yacu n’inzego, buriya tuzegera RDB turebe niba lisite yahinduka."

Yakomeje agira ati "Bitewe n’imiterere ya pariki n’uburyo igomba kubungwabungwa harebwa icyakorwa kuko kubona ziriya nyamaswa zangiriza abaturage imyaka ni ikintu gikomeye. Tuzabyigaho nk’inteko ariko mu bufatanye na ziriya nzego zibishinzwe.”

Indishyi itangwa n’ikigega cya leta cyihariye cyo kurengera abadafite ubwishingizi, Special Guarantee Fund ihabwa abo inyamaswa zoneye imyaka nyuma yuko inzego z’ibanze,ubuyobozi bwa Polisi ndetse na Pariki bemeje ubwone.

Abaturage bahinga mu mirima iri hafi ya Pariki ya Nyungwe bavuga ko inyamaswa zibonera imyaka ariko ntibishyurwe
Zimwe mu nyamaswa ziva muri pariki zikajya kona imyaka y'abaturage

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages