Byabereye mu Mudugudu wa Kabeza Akagari ka Gasovu, Umurenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke ku wa 24 Nyakanga 2026.
Saa munani z’ijoro nibwo abantu babiri bateye urugo rwa Barutusanumwe usanzwe acuruza ingurube mu isoko rya Rugali, bitwaje imihoro binjira aho yari aryamye bamutema ku nkokora banatwara igikapu yari yashyizemo amafaranga arenga miliyoni 1Frw, yari yacuruje mu ngurube mu isoko rya Rugali akavayo bwije, ibigo by’imari byafunze.
Sebahire Josue uri mu batabaye yabwiye IGIHE ko yahageze saa munani n’igice asanga Barutusanumwe bamutemye ku nkokora, ku rutugu, mu musaya no ku itako.
Ati “Nyuma yo kumutema yarabyutse afata umuhoro yari yaraje ku musengo agahangana nabo”.
Abaturage bihutiye kubimenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, banafatanya n’ubuyobozi n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano gushaka abakekwa bahereye ku makuru bahawe na Barutusanumwe kuko mu bamutemye yari yamenyemo umwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambi, Hagenimana Narcisse yabwiye IGIHE ko hari abantu babiri baketswe bahise bafatwa bashyikirizwa sitasiyo ya Macuba
Hagenimana yashimye abaturage bihutiye gutanga amakuru, abashikariza gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano batangira amakuru ku gihe y’icyo babona cyabahungabanyiriza umutekano no gufatanya n’abayobozi b’inzego z’ibanze cyane cyane iz’umudugudu zibegereye mu kwibungabungira umutekano.
Ati “Icya gatatu ni ugukangurira abaturage bose kugira umuco wo gukoresha uburyo bwa cashless (ikoranabuhanga mu kubika amafaranga) kuko Leta ibushyizemo imbaraga kandi burizewe twavuga nk’uburyo bwa e-kash, cyane ko bikekwa ko urwo rugo rwatewe kubera bari bamuketse nyirarwo kuba afite amafaranga cash”.
Uwatemwe yahise yoherezwa ku Kigo Nderabuzima cya Karambi, nacyo gihita kimwohereza ku Bitaro bya Kibogora ari naho yakiri kuvurirwa gusa amakuru ava mu muryango we avuga ko hari gahunda yo kumwohereza ku Bitaro bikuru bya Kaminuza i Butare.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!