00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Bagorwa no kugera ku bitaro kubera imbagukiragutabara imaze umwaka idakora

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 3 February 2018 saa 10:19
Yasuwe :

Abaturage bo mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke bagaragaje ko babangamiwe no kuba imbangukiragutabara bifashishaga imaze umwaka idakora bigatuma bagorwa no kugeza umurwayi urembye mu Kigo Nderabuzima cya Yove no ku Bitaro Bikuru bya Kibogora.

Cyato ni umwe mu mirenge 15 igize Akarere ka Nyamasheke ukikijwe n’amashyamba harimo n’irya Nyungwe.

Umuhanda ugerayo ndetse n’iy’imigenderano ihuza utugari ntitunganyije neza ari na yo mpamvu yatumye imbangukiragutabara yakoreshwaga mu Kigo Nderabuzima cya Yove muri Cyato yangirika.

Musabyimana Mariam yavuze ko hashize umwaka abaturage bagorwa no kugeza umurwayi urembye kwa muganga.

Yagize ati ‘‘Imbogamizi ni imbangukiragutabara yangiritse kuko umurwayi hari igihe aba arembye cyane bayihamagaza igatinda kuhagera ngo imujyane kwa muganga. Igera hano hashize amasaha abiri hari n’igihe bayihamagaza ikabura, yari ihari ariko yarapfuye, umwaka ugiye gushira kandi iyo yabaga ihari nta kibazo cyabaga gihari.’’

Dusabimana Donatha we yagize ati ‘‘Umurwayi iyo ahuye n’ikibazo bahamagaza imbangukiragutabara y’i Kibogora, ni kure cyane. Iyo ari ku mucyo bitwara amasaha abiri, imvura yaguye ni atatu. Iyo itinze bigira ingaruka ku murwayi, hari n’igihe umubyeyi abyarira mu nzira.’’

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Yove, Ndizihiwe Canisius, yavuze ko ababyeyi bashobora kubyarira mu mbangukiragutabara biturutse ku kuba igihe cyo kubyara kigeze atari yagera ku bitaro bitewe n’umuhanda mubi utuma imodoka igenda yikubita mu binogo.

Ndizihiwe wirinze kugaragaza imibare y’ababyariye mu mbagukiragutabara itaragera ku Kigo Nderabuzima, yavuze ko yari imaze imyaka 13 ikora, ikaba imaze umwaka mu igaraje.

Nubwo adatanga igihe iki kibazo kizaba cyamaze gukemukira, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Ntaganira Josué Michael, avuga ko hari kurebwa uko yakoreshwa cyangwa igasimbuzwa indi.

Yagize ati ‘‘Ikibazo kirazwi ko ingobyi yahekaga abarwayi yagize ikibazo, mu by’ukuri irashaje ikeneye gusimbuzwa. Turi kuganira n’ababishinzwe kugira ngo barebe niba yakorwa byibura yongere ibafashe gutwara abarwayi ibageza ku bitaro, hanyuma tubone igisubizo cyihuse. Byaba byiza bikozwe vuba mu buryo butarambiranye.’’

Ikigo Nderabuzima cya Yove gikorana n’abaturage bo mu murenge ariko hari n’abava mu tugari twa kure ku buryo bakoresha ibilometero umunani ngo bagereyo.

Abaturage bavuga ko iyo imvura yaguye imbangukiragutabara iva ku Bitaro bya kibogora ikabageraho nyuma y'amasaha atatu
Abaturage bo mu Murenge wa Cyato bagorwa no kugera ku Kigo Nderabuzima cya Yove
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Ntaganira Josué Michael, yatanze icyizere ko iki kibazo kiri kuvugutirwa umuti

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages