Izi nzoga zafashwe kuri iki cyumweru tariki ya 17 Nyakanga ahagana saa cyenda, nyuma y’umukwabo Polisi yakoze imaze guhabwa amakuru n’abayobozi b’inzego zibanze ndetse n’abaturage ku bucuruzi bw’izi nzoga zitemewe n’amategeko.
Muri iyi mirenge hakunze kugaragara utubari tumwe na tumwe ducuruza izi nzoga z’inkorano, ibintu bikunze guteza amakimbirane mu miryango ndetse no kurwana hagati y’abazinyweye bigahungabanya n’umutekano.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamasheke, SP Justin Rukara yatangaje ko izi nzoga ari ibiyobyabwenge bikomeye kuko zangiza ubuzima bw’abazikoresha bigatuma badakoresha umutimanama n’ubwenge bwabo.
Ati “Turagira inama abaturage kureka kunywa izi nzoga kuko zibangiriza ubuzima zibateranya n’abandi, zibateza ibibazo byo gukurikiranwa mu mategeko kubera ko itegeko rihana uzinywa, kuzitwara, kuzicuruza no kuzikora.”
Yakomeje atangaza ko izi nzoga zibateza ibibazo bishobora kuba intandaro y’imirwano ya hato na hato, ihohoterwa rikorerwa mu miryango ndetse no kudindiza iterambere ryayo.
Bamwe mu baturage bo muri iyi mirenge bashimiye Polisi y’igihugu yagize uruhare mu kwangiza izi nzoga zatumaga zikunze guteza amakimbirane, zikanatiza umurindi ihohoterwa rikorerwa mu miryango.
Muriture ni inzoga ifatwa nk’ikiyobyabwenge kuko iri mu biyobyabwenge bigomba gukumirwa nk’uko iteka rya Minisitiri w’ubuzima , numero 20/35 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge ryo ku wa 9 kamena 2015, rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibindi bitemewe bifatwa nk’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.
Abantu bane bafashwe baramutse bahamwe n’icyaha bahanishwa igifungo cy’imyaka itatu kugeza kuri ine hakurikijwe ingingo za 593 na 594 z’itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO