Umuco wo guha abasore amafaranga no kubatekera isake igihe bagiye kurambagiza ugaragara mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.
Abaturage bo mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba bavuga ko uyu muco ugihari nubwo byagabanyutse ugereranyije no mu myaka itanu ishize.
Mariya Nyirababiligi yabwiye IGIHE ko mukuru we bajya kumurambagiza umukwe bamuteye isake, mukuru we atanga n’amafaranga yo kugura amabati yo gusakaza inzu batuyemo.
Ati "Njye mbona uyu muco wo guha umusore isake ntacyo utwaye. Isake se ubwo ikibazo kirimo ni ikihe niba umukwe yagusuye ukamutegurira isake yo kumwakira ikibazo kirimo ni ikihe? Bituma abakobwa tumenya gushaka amafaranga".
Umuco wo gutekera abasore isake wagaragaraga cyane mu mirenge ya Rusizi na Nyamasheke ikora ku kiyaga cya Kivu mu gihe uwo guha abasore amafaranga ugaragara cyane mu mirenge ya Nyamasheke nka Macuba, Karambi ikora kuri Pariki ya Nyungwe, aho kuri ubu usanga abakobwa baho hafi ya bose borora ibimasa kugira ngo bazabone amafaranga yo guha abagabo.
Nzitukuze Pascasie wo mu Murenge wa Nyabitekeri aho uyu muco w’isake wari wiganje avuga ko padiri yasabye ko uyu muco ucika ndetse ko wagabanyutse.
Ati "Maze gutaha ubukwe butanu muri uyu mwaka ntaho ndabyumva. Abavuga ko abakobwa b’ino tugura abagabo ni ukuduharabika, byararangiye. Nko mu myaka itanu ishize nibwo umusore yajyaga kwa sebukwe bakamutera inkoko uwo batayitekeye akumva ko bamusuzuguye. Padiri yaciye inkoko ubu ni ugutanga ishimwe (cadeau) ya sobukwe n’iya nyokobukwe gusa".
Nyirambarushimana Marie Chantal avuga ko umuco w’isake no guha abasore amafaranga utuma hari abakobwa babura abagabo.
Ati "Nk’ababyeyi twarabihagurukiye, iyo umusore aje tukumva avuga amafaranga, turamubaza ngo tubwire niba ari amafaranga ushaka cyangwa niba ari umugeni ushaka".
Masabo Silas avuga ko nubwo biri kugenda bigabanuka umuco wo gutekera umukwe isake no kumuha amafaranga ameze nko kumuhonga ngo agusabe bigihari.
Ati "Mbere ho byari bikabije umukobwa akaraza se na nyina ku ijoro ngo abone amafaranga yo guha umusore, umusore na we ati niba ntayabonye ubwo nta kintu kiri bube. Ubu byaragabanutse ariko ntabwo twavuga ko bidahari"
Masabo avuga ko uyu muco wo gutekera umusore isake cyangwa kumuha amafaranga uteza ikibazo kuko hari abakobwa babura abagabo kubera ko badafite ubushobozi.
Ati "Hari n’ubukwe bwagiye bupfa ku munsi wa nyuma umusore akanga kujya ku rusengero cyangwa ku murenge ngo umukobwa ntabwo aramwishyura amafaranga yose yamwemereye. Bigomba gucika kuko ntabwo bikwiye ko umukobwa agura umugabo".



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!