Ibi byagarutsweho mu nama yaguye y’umutekano ihuza ubuyobozi bw’Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, Polisi n’Ingabo.
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko n’ubwo ibyaha byagaragaye kuri Noheli, birimo impanuka no gukomeretsanya bitari bikabije, ariko bifuza ko byagenda neza kurushaho ku bunane.
Umuyobozi w’Akarere, Kamali Aime Fabien yagize ati “Buri wese asabwa kuba ijisho rya mugenzi we ndetse bakaduha amakuru ku gihe gikwiye, nkuko babungabuze umutekano mu gihe cya Noheli n’ubungubu turabasaba ko turangiza umwaka dutangira n’undi mu mutekano."
Kugira ngo umutekano bifuza ugerweho, Abanyamabangwa Nshingwabikorwa basabwe kugenzura ko utubari dufunga saa mbiri za ni mugoroba mu gace k’icyaro kuko aribyo biba intandaro y’icyaha cyo gukomeretsa.



















TANGA IGITEKEREZO