Abaturage bamaze kumva ko nta nyungu Abanyarwanda bakuye mu gukora Jenoside. Ibi byatangarijwe mu nama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Nyamasheke, yateranye ku wa gatatu tariki ya 24 Mata 2013. Muri iyo nama hagaragajwe ko muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hazasanwa amacumbi asaga 250 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.
Bimwe mu byizweho muri iyo nama, ni ukureba uko umutekano uhagaze muri rusange, bakishimira ko ibyaha byagabanutse, ariko bagasaba abaturage kuba maso bagakaza amarondo kugira ngo hatazagira umwanzi ubona icyuho kandi bagafatanya gukumira abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge.
Ku birebana na gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza ufite ibikorwa byo kwibuka mu nshingano ze, Madamu Gatete Catherine, yavuze ko ubwitabire abaturage bagaragaje mu biganiro byari biteganyijwe mu cyumweru cy’icyunamo, bugaragaza ko bose bamaze kugira imyumvire.
Mu cyumweru cyo kwibuka kandi abaturage b’Akarere ka Nyamasheke bagaragaje ubushake mu bikorwa byo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, bifite agaciro ka miliyoni 33 harimo miliyoni 17 z’agaciro k’imirimo y’amaboko na 16 z’amafaranga yashyizwe mu gaseke akazifashishwa mu kubaremera babaha amatungo ndetse n’ibindi bakeneye.
Mu gihe hagikomeje iminsi ijana yo kwibuka, mu karere ka Nyamasheke haracyakomeje ibikorwa byo kwibuka mu byiciro cyane cyane mu bigo bitandukanye bya Leta n’ibyigenga.
Ikindi gikorwa cyihutirwa kandi ni ugusana inzu 257 z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, iki gikorwa kikazayoborwa n’Inkeragutabara n’abandi baturage bakakigiramo uruhare nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste.



















TANGA IGITEKEREZO