Akarere ka Nyamasheke niko kaza ku mwanya wa mbere mu kugira abakene benshi nkuko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwa Gatanu ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV5).
Ubwo umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze yasuraga ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi muri ako karere, ubuyobozi bw’aka Karere bwamusabye kubakorera ubuvugizi kugira ngo umubare w’inka abaturage boroye wiyongere.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu, Ntaganira Josué Michael yagize ati “Mudukorere ubuvugizi , dufite inka 40 640 ku ngo ibihumbi 13, ubishyize ku ijanisha usanga ingo eshatu zihurira ku nka imwe.”
Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, yavuze ko bagiye kubikoraho nka minisiteri ndetse n’abafatanyabikorwa bayo kugira ngo babashe kongera amatungo mu batuye akarere ka Nyamasheke.
Ati “Biragaragara ko ubworozi bw’amatungo maremare n’amagufi hakirimo icyuho. Abantu bashobora kongeramo, mpamya ko abaturage babonye amatungo menshi byabafasha kwiteza imbere ndetse no guteza imbere igihugu muri rusange.”
“Inka imwe ibarirwa ku ngo eshatu ndetse n’ihene n’ingurube ugasanga niko bimeze, turaza gushaka uburyo twafatanya na gahunda dufite muri Minisiteri ndetse n’abafatanyabikorwa bacu dushake uburyo amatungo yakwiyongera kuko biracyenewe rwose.”
Imibare igaragaza ko mu Karere ka Nyamasheke habarizwa inka imwe ku miryango itatu, ihene imwe ku miryango itatu, ingurube imwe ku miryango ine, urukwavu rumwe ku miryango itandatu n’inkoko ku miryango ibiri.
Ibi bivuze ko mu ngo eshatu ari urugo rumwe rufite inka, ni mu gihe imiryango yose idafite itungo na rimwe ari 7383.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!