00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Batewe impungenge n’umusozi ukomeje kumanuka kandi utuweho

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 21 January 2024 saa 11:50
Yasuwe :

Hari imiryango iherereye mu Kagari ka Ntendezi mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke , basabwe kwimuka nyuma y’aho umusozi batuyeho uri kugenda usaduka ubutaka bukajya mu mugezi wa Shangazi.

Abatuye kuri uyu uzwi nka Kamonyi bavuga ko uwo musozi ugenda wika gahoro werekeza mu mugezi wa Shangazi, ku buryo ku buryo bitangiye gusatira inzu z’abaturage.

Umugore utuye kuri uyu musozi witwa Ayinkamiye Florida yabwiye RBA dukesha iyi nkuru ko n’ibiti biteye kuri uwo musozi byatangiye kugwa.

Ati “ Biriya byari byaramanutse iriya biramanuka bigeraho birahagarara . Murabona ko bari barateye amashyamba arazamuka ariko bimera nk’ibihagaze. Uko iminsi igenda bikomeza bigenda bicika bigera na hano.”

Umuyobozi w’ Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Mukankusi Athanasie, yavuze ko ikibazo bakizi kandi batangiye kwimura abaturage.

Ati “ Abamaze kwimuka n’imiryano ine n’inzu z’ubucuruzi eshatu, abaturage twabagiriye inama yo kuba bahavuye kuko ntawe uba azi uko biri bugende kugira ngo ubuzima bwabo tuburamire.”

Yongeyeho ko basabye itsinda ry’inzobere zo muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi ko ziza kureba iki kibazo no kubagira inama kuko batazi ikiri munsi y’ubwo butaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages