00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Bishimiye ibyumba by’amashuri byavuguruwe na sosiyete C. Dorman icuruza kawa

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 14 March 2020 saa 11:28
Yasuwe :

Abanyeshuri n’ababyeyi barerera mu ishuri ribanza rya Ruheru B riherereye mu Kagari ka Kigarama mu Murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke, bishimiye ibyumba by’amashuri bishya nyuma yo kuvugurwa na sosiyete icuruza ikanohereza kawa hanze C. Dorman.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo batahaga ibi byumba icyenda byavuguruwe birimo birindwi by’amashuri abanza na bibiri amashuri y’incuke muri icyo kigo cyigwaho n’abanyeshuri 837.

Bamwe mu banyeshuri biga kuri icyo kigo, bavuga ko bari batewe inkeke n’imvura ihora ibanyagira bigatuma batiga neza ariko ubu batangiye kwiga neza kubera C. Dorman yabafashije gusakara aya mashuri, gushyiramo sima hasi n’ibindi bijyanye no kuyasana.

Ibyo aba bana bavuga bishimangirwa n’ababyeyi babo aho bavuga ko iri shuri ryatsindishaga ariko ko bigiye kongera umusaruro mu mitsindishirize.

Mukarugema Drocella yagize ati “Aya mashuri uko yari ameze yari ahangayikishije cyane. Abana ntabwo babonaga uko biga none badufashije. Aya mashuri agiye gufasha abana bacu kwiga neza, tugiye kubona umusaruro abana bacu batsinde kuburyo bushimishije.”

Jean Bosco Seminega, umuyobozi wa sosiyete C. Dorman avuga ko badakora ubucuruzi bwa kawa gusa ahubwo bamanuka bagafasha n’abahinzi ba kawa mu bikorwa by’imibereho myiza n’iterambere ryabo.

Ati “Icyo bivuze ni ubufatanye n’abahinzi ba kawa. Ntabwo tuza ngo tugure kawa ngo tuzagaruke umusaruro wabonetse gusa. Dushaka ko dufatanya n’imibereho yabo itere imbere. Uretse n’ibi bikorwa byo gusana ishuri hari n’amahugurwa tubaha.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette yashimiye sosiyete ya C. Dorman yabafashije gusana ibyumba by’amashuri kuko mu karere hari ibyumba byinshi bishaje.

Ati “Dufite ikibazo cy’amashuri ashaje dukeneye gusana ariko tugenda tugerageza. Igikorwa gikomeye ni ibi byumba umufatanyabikorwa C. Dorman badufashije kugira ngo babisane ndetse bakanabishyiramo intebe. Iki ni igikorwa gikomeye.”

Ibi byumba byatangiye gusanwa mu Ugushyingo 2019, muri Mutarama 2020, abanyeshuri batangiye kubyigiramo. Byatwaye miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ababyeyi bishimiye ko abana babo bazajya bigira ahantu heza
Abanyeshuri ba Ruheru B bahaye sosiyete C Dorman impano kubera ibyiza yabagejejeho
C Dorman ifatanyije na Taylors of Harrogate bavuguruye ibyumba icyenda byari bishaje
Ibyumba by'amashuri icyenda birimo n'amashuri abiri y'incuke
Umuyobozi wa C Dorman n'umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages