Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko ari gikorwa cyatangiriye mu kagari kamwe ariko ubu kikaba bigeze no mu tundi tugari kandi ko bigomba gukomeza bikarenga isima bigakomeza no mu bindi bibazo byugarije abaturage.
Urugero nko mu kagari ka Murambi, mu Murenge wa Cyato, bishyize hamwe bakajya batanga igihumbi buri cyumweru ubundi bakagura sima n’umucanga bakayishyira mu nzu y’umwe mu banyamuryango, kugeza bose barangiye.
Nyiranshimiyimana Agnes ati “Wabonaga ari mu byondo bisa nabi ubundi rero twishyira hamwe turi abaturage 40, tukajya dutanga amafaranga igihumbi buri cyumweru tukagura sima, tukajya gushaka umucanga ubundi tugafatanya dukora umuganda dushyira sima mu nzu y’umuntu umwe.”
Mukarunga Laurencie yunzemo ati “Byaradufashije cyane kuko mbere twabaga dufite ivumbi mu nzu ndetse n’imbaragasa. Wabonaga bitameze neza none byarahavuye tumeze neza nta mbaragasa zirangwa mu nzu zacu ahubwo duhora dukoropa ubona ko hasa neza.”
Ni igikorwa batangiye mu mwaka wa 2019 ari abaturage 40 mu mudugudu, none bimaze kugera no mu tundi tugari tw’uyu murenge ku buryo abarenga ijana bamaze gushyira sima mu nzu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato, Ndanga Janvier, avuga ko bitazagarukira ku gushyira sima mu nzu, ahubwo aba baturage biyemeje ko bazakomeza kurwanya ibibazo bibugarije biciye muri iyi gahunda ya ‘ndi urugero’.
Ati “Ni igikorwa kitagomba kurangira kuko cyageze no mu tundi tugari, ubu mu Murenge wose dufite ingo zirenga ijana zimaze kugeramo sima hasi mu nzu. Biyemeje kubikomeza, aho nibava kuri sima bazakomeza bakajya no gushyira mu nzu zabo umuriro w’amashanyarazi, irangi n’inzugi nziza, gukomeza gutyo.”
Si ubwa mbere aba baturage bishyira hamwe bagakora igikorwa cy’indashyikirwa kuko bigeze no kwiyubakira ibiro by’umurenge wabo wa Cyato.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!