Izi nka zatanzwe mu mirenge itandukanye y’aka karere ariko 42 zatanzwe ku mugaragaro mu murenge wa Ruharambuga kuwa Kane, tariki ya 16 Werurwe 2017.
Pasiteri Rwanga Sylive wari uhagarariye Compassion International mu gikorwa cyo gutanga izi nka yagaragaje ko gutanga izi nka bijyanye n’inshingano z’uyu mushinga, ati “Iki gikorwa twagitekereje nk’uko Compassion ifite mu nshingano zayo kugobotora umwana mu bukene hakaba n’iyi gahunda ya Girinka nayo twitabiriye tugenda dufasha ababaye gusumba abandi”
Yakomeje avuga ko imiryango yagabiwe igomba kuzorora neza, zazabyara bakazaziturira indi miryango nayo idafite inka.
Abahawe izi nka bagaragaje ibyishomo n’icyizere ko zizabahindurira imibereho.
Nyirahabimana Veronique uri mu bagabiwe yagize ati “Nari umukene nyuma y’abandi ubwo mbonye inka ngiye kujya mpinga neze, nanjye ndye n’umutware, nywe amata ubundi mbyibuhe, Ntabwo nzayigurisha kuko ni Imana iyimpaye ahubwo nzoroza n’abandi .”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akarere ka Nyamasheke, Niyibizi Ntabyera Hulbert, yavuze ko abantu bagera ku bihumbi 1 2 bamaze guhabwa inka muri gahunda ya Girinka muri uyu mwaka, ashima abaterankunga bakomeje kuyishyigikira.
Yagize ati “Izi nka zije kudufasha, tumaze gutanga inka ibihumbi 12. Ii nka zizanykwe na compassion, muri uyu murenge hagiyemo 42 n’izindi zasaranganyijwe mu y’indi mirenge, urumva ni inkunga ikomeye cyane, ni igikorwa gikomeye kije kudufasha mu mihigo dufite kugira ngo turusheho gukura abaturage bacu mu bukene.”
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare muri 2014, bwagaragaje ko abaturage ibihumbi 10 bo mu Karere ka Nyamasheke nta tungo na rimwe bagira.



Ibitekerezo 0