00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: G.S. Rwabidege, abanyeshuri bataha kure banyagirirwa mu mashyamba

Yanditswe na

UWINGABIYE Denys Basile

Kuya 24 April 2014 saa 02:16
Yasuwe :

Ikigo cy’Urwunge rw’amashuri rwa Rwabidege (GSRwabidege) giherereye mu Murenge wa Ruharambuga Akarere ka Nyamasheke, kibangamiwe na bamwe mu banyeshuri banyagirirwa mu nzira mu bihe by’imvura bikaba bishobora gukoma mu nkokora abanyeshuri basanzwe batsinda neza.
Umuyobozi w’iki kigo kiri muri gahunda y’Uburezi bw’imyaka icyenda, Nsengumuremyi Pascal avuga ko nubwo iki kigo gitsinda neza, “bafite imbogamizi y’uko abanyeshuri bamwe baturuka kure bakanyagirwa kuko ari no mu gace k’amashyamba (…)

Ikigo cy’Urwunge rw’amashuri rwa Rwabidege (GSRwabidege) giherereye mu Murenge wa Ruharambuga Akarere ka Nyamasheke, kibangamiwe na bamwe mu banyeshuri banyagirirwa mu nzira mu bihe by’imvura bikaba bishobora gukoma mu nkokora abanyeshuri basanzwe batsinda neza.

Umuyobozi w’iki kigo kiri muri gahunda y’Uburezi bw’imyaka icyenda, Nsengumuremyi Pascal avuga ko nubwo iki kigo gitsinda neza, “bafite imbogamizi y’uko abanyeshuri bamwe baturuka kure bakanyagirwa kuko ari no mu gace k’amashyamba menshi”.

Nsengumuremyi yavuze ko iki kibazo ari Kimwe no mu bindi bigo bifite imyaka 9 na 12 y’uburezi bw’ibanze mu karere, bakaba bizera ko inzego zibareberera zizagira ubuvugizi zibakorera.

GS Rwabidege, ni ikigo gikomeje kugaragaza ko gikataje mu kwimakaza ireme ry’uburezi kubera imitsindishirize mu mashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Nk’uko Nsengumuremyi abisobanura, kuva hatangijwe gahunda y’imyaka 9 y’uburezi bw’ibanze muri 2009 ikaba yaranageze kuri 12, iki kigo cyaranzwe no gutsinda neza, cyane cyane mu cyiciro rusange kuko bahora batsindira hejuru y’amanota 90%.

Akomeza avuga ko mu mwaka ushize wa 2013, abanyeshuri 88 bari bakoze ikizamini mu cyiciro rusange batsinze ijana ku ijana (100%), ndetse 43 muri bo, barimo abahungu 23 n’abakobwa 20 bakaza mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, bityo bashyirwa mu bigo by’indashyikirwa.

Mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2014, iki kigo cyashimwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Harebamungu Mathias, ubwo yayoboraga inama idasanzwe y’Uburezi mu Akarere ka Nyamasheke.

Nshimiyimana Fabien, umwarimu wigisha imibare, ubugenge n’ikinyarwanda muri iki kigo, avuga ko imitsindire y’abana byikomora ku gukorera hamwe nk’abarimu no guhugurana ari byo biri ku isonga mu gutuma abana batsinda neza, bakaba bafite na gahunda yo kwigisha no mu bihe bidasanzwe.

Yagize ati“Dukorera hamwe, mu gutegura amasomo turahugurana kandi tukita kuri discipline y’abana kugira ngo umusaruro uboneke uhagije”.

Nubwo hari imbogamizi ku bataha kure, abanyeshuri baracyafite icyizere cyo gutsinda neza.

Njamahoro Fidèle, witegura kuzakora ikizamini cya Leta mu cyiciro rusange muri uyu mwaka, yagize ati “Ngomba kwiga neza nkirinda ubwoba, aho ntumva nkabaza mwarimu, kandi ngafatanya na bagenzi banjye gukora imyitozo kugirango nzatsindire ku manota menshi”.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyamasheke Hamenyimana Athanase yabwiye IGIHE ko ashima imbaraga iki kigo gikoresha agahamagarira n’abandi bayobozi b’ibigo gukora bafite intego yo kuzamura ireme ry’uburezi.

Muri uyu mwaka wa 2014, G.S. Rwabidege ifite 2058 harimo 484 biga mu mashuri yisumbuye, kikaba ari ikigo cyihagazeho kuko gifite na mudasobwa zikoreshwa n’abanyeshuri mu masomo yabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages