Sinumvayabo Thacien usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Susa na Mukeshimana Daniel wari ushinzwe iterambere ry’akagari bafashwe tariki ya 29 Ugushyingo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, Twagirayezu Zacharie, yatangaje ko bakurikiranyweho kwiba ifumbire yagenewe abaturage.
Ati “Baracyekwaho gutanga ifumbire nabi no kuyigurisha, ni ukuvuga umuntu akaba yaragenewe nk’ibiro bitanu bakamuha bibiri, ugenewe nk’ibiro icumi bakamuha bitanu gutyo indi nyine ubwo urumva barayigurisha cyangwa simbizi kuko kugeza ubu ngubu twarababajije. Hari ingero twabonye zigeze muri eshanu kandi twarabigenzuye.”
Kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kanjongo mu gihe iperereza ku byaha bacyekwaho rikomeje.



















TANGA IGITEKEREZO