Gukoresha neza Inteko z’abaturage n’imigoroba y’ababyeyi, gukurikirana imikorere y’utubari n’amasaha dufunguriraho, ni bimwe mu bizatanga igisubizo ku gukumira ibyaha 2 biza ku isonga; gukubita no gukomeretsa ndetse n’ubujura buciye icyuho. Ibi ni bimwe mu byafashwe nk’umwanzuro w’ inama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Nyamasheke yateranye kuwa kabiri tariki ya 12 Kanama 2014.
Nk’uko byagaragajwe muri raporo y’umutekano mu mezi 2 ashize, ngo umutekano wifashe neza muri rusange kuko ibyaha byagabanutse ugereranyije no mu bihe byashize. Gusa ariko mu byaha byagaragaye, Ibiza ku isonga ni ibyo gukubita no gukomeretsa ndetse n’ubujura buciye icyuho.
Zimwe mu ngamba zafashwe ngo ni ugushyira imbaraga mu nteko z’abaturage kimwe no mu migoroba y’ababyeyi kuko hakemurirwamo ibibazo byinshi. Bityo abaturage bagakangurirwa kwikemurira ibibazo binyuze mu bwumvikane kandi bakamenya n’uburyo bwo gukumira ibyaha bitaraba.
Ikindi kizitabwaho, ni amasaha utubari dufungira n’igihe dufungurira mu rwego rwo kurwanya ubusinzi ndetse n’ibiyobyabwenge kandi hagakazwa amarondo kugira ngo ibyo byaha birangire.
Ikindi cyishimiwe muri iyi nama, ni uko mu minsi ishize nta mpanuka nini zabereye muri aka Karere. Iyi nama ikaba yafashe umwanzuro w’uko hazakorwa ahantu imodoka nini zibanza kuruhukira no gusuzuma ubuzima bwazo [parking] ku nkengero z’ishyamba rya Nyungwe mu Murenge wa Bushekeri bitewe n’uko ako gace ari ko gakunze kuberamo impanuka ziturutse ku kunanirwa kw’abashoferi cyangwa imodoka zangiritse kubera amakoni menshi yo muri Nyungwe.
Na none kandi, kuri ubu ngo imbaraga nyinshi ziri gushyirwa mu guca akajagari mu bamotari batujuje ibyangombwa kugira ngo abatabifite bave mu muhanda, kandi n’ababifite bamenye kwita ku buzima bw’abantu.
Umuyobozi w’Akarere Habyarimana Jean Baptiste wari uyoboye iyi nama yashimye intambwe iri guterwa mu kwibungabungira umutekano asaba ko hakwiye kubamo ubufatanye bw’inzego zose n’abaturage kugira ngo izi ntego bihaye zizagerweho.
Yasabye kandi gutanga amakuru ku gihe kuko umurongo wo kuyatanga wamaze kunozwa ubwo hashyirwagaho terefoni zitishyura kuva ku mukuru w’umudugudu kugeza ku rwego rw’Intara.
Mu byaha byagaragaye mu karere, Umudugudu wa Kirambo Akagari ka Kigoya muri Kanjongo ni ho habera ibyaha byinshi bitewe n’uko hari kuba umujyi kandi hakaba hari abantu bafite imico inyuranye kubera ikorwa ry’umuhanda wa kaburimbo werekeza i Karongi. Bityo inama y’ubutaha ikazabera muri uyu Murenge kugira ngo hatumirwemo n’inzego z’utugari n’imidugudu.



















TANGA IGITEKEREZO