Ibi yabigarutseho ubwo yari mu karere ka Nyamasheke mu gikorwa cyo gushyikiriza abayobozi b’imidugudu yo mu mirenge itanu y’Akarere ka Nyamasheke, amagare bagenewe na Perezida wa Repubulika abashimira uruhare bagize mu guhashya abashakaga guhungabanya umutekano banyuze mu ishyamba rya Nyungwe.
Ni igikorwa cyabereye mu mirenge yose ikora ku ishyamba rya Nyungwe, aho abayobozi b’iyi midugudu bashykirijwe aya magare n’uhagarariye ingabo mu ntara y’Iburengerazuba na Guverineri wayo.
Guverineri Munyantwari Alphone yavuze ko aya magare ari ishimwe ry’umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame yageneye aba bayobozi b’imidugudu kubera uruhare bagize mu guhashya umwazi wateye igihugu ariko aba bayobozi bakagira uruhare runini mu kumuhashya.
Ati “Ni ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika abashimira uruhare bagize kwicungira umutekano mu gihe umwanzi yaje hano, ni ishimwe rero kubabwira ko akazi bakoze ari akazi keza”.
Yakomeje agira ati “Umutekano twese tudahariye inzego z’umutekano ni mwiza kandi nta gutezuka mu kurengera u Rwanda no gutanga amakuru ku gihe no kwigisha abo bayobora kugira ngo uwo muco ukomeze kuranga abanyarwanda.”
Abayobozi b’imidugudu 221 bashimiwe uruhare bagize mu guhashya umwanzi wateye aciye mu kiyaga cya Kivu akazamuka yerekeza mu ishyamba rya Nyungwe ariko amakuru aba bayobozi batanze agatuma ingabo z’igihugu bamwe zibafata mpiri abandi bakahagwa.
Umwe mu bahawe amagare Iyakaremye Damien yagize ati “Twishimye cyane, twajyaga dukora ingendo ndende ariko ubwo tubonye ibinyabiziga n’ingo tutageragamo tuzajya tuzigeramo, dushyiremo impinduka mu guhashya abashaka guhungabanya umutekano”.
Nyiramugisha Rose yagize ati “Igare rigiye kumfasha mu gukemura ibibazo byihutirwa, tuzarushaho gucunga umutekano mu marondo y’ijoro. Perezida wa Repubulika turamushimira kandi amenye ko abakuru b’imidugudu bamubereye hano ku mudugudu.”
Abayobozi b’imidugugudu yo mu Mirenge ya Macuba, Cyato, Karambi Mahembe, Kirimbi, bagize uruhare mu gucunga umutekano mu gihe abanzi bazaga bashaka kuwuhangabanya umwaka ushize.



















TANGA IGITEKEREZO