Mu bakobwa bo muri ako gace, bimaze kuba umuco kandi bubaha cyane keretse wenda ushaka kuzajya kwiha Imana hamwe badashyingirwa naho abandi bazi ko bakeneye abagabo ni ihame ntakuka kubikora.
Ku ruhande rw’abasore, nabo ngo barabigendera ku buryo usuye umukobwa ntiyakirizwe isake abifata nko gucirwa mu maso cyangwa se gusuzurwa mu buryo ndengakamere.
Twagiramariya Ange yagize ati “Nkanjye nakuze ntafite umuryango, ubu maze kugira imyaka 30. Kuko nta sake mfite kubona umugabo biragoye, abasore bashaka ababaha isake ndetse ukanisaba ukanikwa.”
Nyiransabimana Athanasie yagize ati “Njyewe mbona ntacyo bitwaye kuko ni ukugira ngo tumufate neza kandi burya umukwe arakomeye cyane cyane hano mu za Gafunzo.”
Nyamara nubwo aba bavuga ibi hari, ababyeyi bagaragaza ko kuba isake igitangwa byagabanutse bitakiri nka mbere kuko byarwanyijwe ariko ngo uracyatizwa umurindi na bamwe mu basore badashaka icyo bakora.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette, avuga ko nubwo uwo muco utacitse, abawukora basigaye babikora bihishe kandi bafite isoni.
Ati “Twari twashyizeho gahunda ya ‘Rwanya isake’ ndetse ku buryo nuyitanga n’iyo yayitanga yumva ko ari ibintu bitari byo kandi afite isoni, twe tubona byaracitse uretse abayitanga bihishe.
Umuco w’isake wagaragaye cyane mu murenge wa Nyabitekeri wegeranye no ku Kirwa cya Idjwi kiri mu kiyaga cya Kivu mu gice cya Repubulika Ihanaranira Demokarasi ya Congo.



















TANGA IGITEKEREZO