Kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2013, abaturage b’Akarere ka Nyamasheke bishimiye uko batanze umusanzu wo mu Kigega Agaciro mu cyiciro cya mbere mu mwaka wa 2012-2013, mu nama yo gutangiza ku mugaragaro icyiciro cya kabiri mu mwaka wa 2013-2014. Bahise biyemeza miliyoni zisaga 37 z’amafaranga y’u Rwanda (37 415 096 Frws).
Afungura iyi nama, Umuyobozi w’Akarere Habyarimana Jean Baptitse yavuze ko nubwo u Rwanda twateye imbere mu miyoborere myiza, mu mutekano ndetse rukagenda ruzamuka mu bukungu, ariko hakigaragara uguhanga amaso hanze bityo ikaba ari yo mpamvu hashyizweho ikigega gifasha Abanyarwanda kwihesha agaciro.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke yakomeje avuga ko gahunda yo gushyiraho Ikigega Agaciro izafasha Abanyarwanda kwigira haba mu bushobozi no kuzamura imyumvire, kuko ak’imuhana kaza imvura ihise.
Abari muri iyi nama biganjemo abayobozi b’ibigo Nderabuzima n’iby’amashuri, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’abandi bakozi biyemeje ku ikubitiro gutanga miliyoni zisaga 37 z’amafaranga y’u Rwanda azajya mu Kigega Agaciro.
Mu cyiciro cya mbere abaturage b’Akarere ka Nyamasheke bamaze gushyira amafaranga y’u Rwanda 190 189 379 kuri miliyoni zigera kuri 270 bari biyemeje.
Aba bayobozi bari bahagarariye abandi bakaba biyemeje gushishikariza abatarageza uyu musanzu kuri konti y’Agaciro kubikora vuba, kuko gutangiza icyiciro cya kabiri bidakuraho kurangiza ibyo bari biyemeje umwaka ushize.
Iyi gahunda irakomereza ku rwego rw’umurenge, aho bazakorana inama n’abafatanyabikorwa bo kuri urwo rwego n’abaturage maze bagakusanya imisanzu yabo.
Umuyobozi w’akarere yashoje iyi nama asaba ko gahunda yo kwihesha agaciro igomba kujyana no kuzigama birinda gusesagura, bagaharanira gukora cyane no guhanga umurimo kuko ari bwo abaturage bazagera ku iterambere.
Inkuru dukesha Uwingabiye Denys Basile/NYamasheke



















TANGA IGITEKEREZO