Bavuga ko aho iyi mibiri yari ishyinguye hatari hubatse neza ndetse ari na hato cyane bigatuma babona ko kuba hatangiye igikorwa cyo kubaka uru rwibutso ari ukubaha agaciro.

Speciose Mukayiranga yagize ati “Bizadushimisha kuko uburyo urwibutso rwari rusanzwe rwubatse wabonaga bidashimishije, ukuntu amasanduka apanze, yagiye amenagurika, byatubabazaga cyane. Twasabye ubuyobozi kudufasha kugira ngo abantu bacu bashyingurwe neza buratwumva, butwemerera ko hazabaho kubaka urwibutso ruberanye n’igihe abo bantu bakimurirwamo. None twishimiye ko igikorwa cyatangiye, turumva bitunejeje mu gihe tuzabona abantu bacu bari mu rwibutso rwiza, imitima yacu izaba yururutse.”

Ndayisabye Silas na we ati “Ni ikintu kiduha ibisubizo ku bacu bazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Hariya bari n’ubundi ubwa mbere bakora umuhanda hari ukuntu wari wabashegeshe.”

Uhagarariye abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bibumbiye mu muryango Ibuka, Bagirishya Jean Marie Vianney avuga ko muri uru rwibutso rushaje hashyinguwemo imibiri irenga ibihumbi 13 ariko ko hari indi mibiri ibihumbi umunani iri hirya no hino, kuburyo nibarangiza kurwubaka nayo izazanwamo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette yavuze ko uru rwibutso ruzaba rwuzuye mu mezi 12.

Yagize ati “Twihaye amezi 12 ko rugomba kuzaba rwuzuye. Ibi bikozwe mu rwego rwo guha agaciro abazize jenoside muri 94 kuko kuba umuntu ashyinguye heza, biha umuntu kuba aruhutse ku mutima.”

Uru rwibutso ruzatwara miliyoni 408 z’amafaranga y’u Rwanda ;rwatangiye kubakwa I Gashirabwoba mu murenge wa Bushenge. Ruzaba rugizwe n’ibice bitandukanye birimo ahashyinguwe imibiri, ahari amateka ya jenoside yakorewe abatutsi bo muri iyo mirenge ndetse n’isomero.

Igishushanyo mbonera cy'urwibutso rugiye kubakwa
Igishushanyo mbonera cy'urwibutso rugiye kubakwa
Abarokotse Jenoside barishimira ko ibikorwa byo kubaka urwibutso ruhesha agaciro ababo byatangiye
Abarokotse Jenoside barishimira ko ibikorwa byo kubaka urwibutso ruhesha agaciro ababo byatangiye
Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukamana Claudette
Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukamana Claudette
Urwibutso  rusanzwe rwari rushaje
Urwibutso rusanzwe rwari rushaje

[email protected]