00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Hatashywe Ikigo nderabuzima cyuzuye gitwaye asaga miliyoni 500 Frw

Yanditswe na

Sitio Ndoli

Kuya 10 February 2016 saa 10:45
Yasuwe :

Inyubako z’Ikigo nderabuzima cya Gisakura giherereye mu Murenge wa Bushekeri zari zimaze imyaka ibiri zaruzuye ariko zidakorerwamo, kuri ubu zashyikirijwe ubuyobozi bw’Akarere ngo zitangire gukorerwamo.

Ubuyobozi bw’Akarere bwashyikirizwaga izo nyubako ku wa Kabiri tariki 9 Gashyantare.

Gutaha iri vuriro byari byaradindijwe n’uko nta muriro w’amashanyarazi wahageraga nk’uko byatangajwe na bamwe mu baterankunga baryo.

Ubusanzwe inyubako z’icyo Kigo nderabuzima zari zishaje kandi ziri kure y’abaturage kuko ziherereye hafi y’ishyamba rya Nyungwe n’uruganda rutunganya icyayi.

Kuba inyubako nshya zuzuye kandi zubatse hafi y’abaturage, byashimishije benshi mu batuye Umurenge wa Bushekeri kuko bakoraga urugendo rurerure bajya kwivuza.

Mujawamariya Vestine yagize ati “Niba inda imfashe nka nijoro natangaga ibihumbi bibiri nkoresheje moto ariko aha nzajya ntera intambwe imwe mbe ndahageze.”

Uretse kuba ari kure, abo baturage bavuze kandi ko batakirwaga neza kubera inyubako zitari zihagije nk’uko izi zimeze.

Uwamurengeye Agnes, yavuze ko yajyaga kwivuriza mu Gisakura bakamuha imiti ariko haza undi urembye cyane bagahita bagusezerera kubera nta nyubako zihagije.

Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo, Pierre Célestin Habiyaremye yavuze ko uretse kuba barahagejeje umuriro bagiye no gutunganya umuhanda werekeza kuri icyo kigo.

Ati “Twagiye dufatanya. Icya mbere twagiye tubafasha nukabegezaho ibikorwa remezo harimo amashanyarazi, ubungubu; twatanze isoko ryo kubaka umuhanda”.

Ikigo nderabuzima cyubatse mu buryo bw’amagorofa gifite ibyumba 20, cyatangiye kubakwa mu 2012, kikaba cyuzuye gitwaye miliyoni 535 z’amafaranga y’u Rwanda. Kikazatangira kwakira abaturage tariki ya 15 Gahyantare 2016.

Biteganyijwe ko ahari Ikigo nderabuzima cya kera hahinduka Ikigo nyunganirabuzima, hazakomeza kuvurirwa abatuye hafi y’ishyamba.

Bafungura Ikigo nderabuzima kumugaragaro
Abaturage bishimiye ko bagiye kwivuriza ahantu hasobanutse
Bimwe mu bikoresho bizifashihswa
Ikigo nderabuzima gisimbuye icyari gishaje kandi kiri kure y'abaturage
Abayobozi mu nzego zinyuranye bari bitabiriye uwo muhango

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages