00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishuri rikuru rya Kibogora rizavuna amaguru abaganaga u Burundi na Congo

Yanditswe na

Denys Basile Uwingabiye

Kuya 1 July 2013 saa 12:52
Yasuwe :

Ababyeyi batuye Umurenge wa Kanjogo barishimira ko igitekerezo cyabo cyo kwishyira hamwe bagashinga ishuri rikuru birinda kohereza abana babo mu bihugu by’abaturanyi, bakigezeho mu gihe gito babifashijwemo na Guverinoma y’u Rwanda. Iri shuri rikuru rikaba ribaye irya 32 ryemewe na Leta nk’uko uwari uhagarariye MINEDUC mu muhango wo kuritaha ku mugaragaro yabitangaje.
ku wa gatandatu tariki ya 29/6/2013 nibwo hatashywe ku mugaragaro iri shuri riherereye mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa (…)

Ababyeyi batuye Umurenge wa Kanjogo barishimira ko igitekerezo cyabo cyo kwishyira hamwe bagashinga ishuri rikuru birinda kohereza abana babo mu bihugu by’abaturanyi, bakigezeho mu gihe gito babifashijwemo na Guverinoma y’u Rwanda. Iri shuri rikuru rikaba ribaye irya 32 ryemewe na Leta nk’uko uwari uhagarariye MINEDUC mu muhango wo kuritaha ku mugaragaro yabitangaje.

ku wa gatandatu tariki ya 29/6/2013 nibwo hatashywe ku mugaragaro iri shuri riherereye mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kanjongo. Umuyobozi w’aka Karere Habyarimana Jean Baptiste yavuze ko Kibogora Polytechnic yashinzwe kugira ngo rifashe abantu bashakaga kwiga ntibibakundire, n’abajyaga muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo ndetse n’u Burundi gushakayo amashuri.

Ntaganira Josuée Michel wavuze mu izina ry’ababyeyi bashinze iri shuri, yagarutse ku mavu n’amavuko yaryo. Yatangarije abari bitabiriye uwo muhango ko igitekerezo cyo gushinga iri shuri cyavutse mu mwaka wa 2011, kikumvikana vuba, abantu bakagaragaza ubushake n’ubwitange mu kugishyira mu bikorwa.

Ntaganira yagize ati “Turashimira uko iki gitekerezo cyakiriwe nkanashimira Guverinoma yadufashije mu bujyanama ikanaduha icyemezo cyo gutangira.”

Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba Kabahizi Celestin, yavuze ko iki gikorwa ari ishema ku Karere ka Nyamasheke, Intara yose ndetse n’igihugu, kikaba n’urugero rwiza rwo kwishakamo ibisubizo, kwigira no kwihesha agaciro.

Guverineri Kabahizi yasabye abanyeshuri kwiga bitaye ku ndangagaciro na kirazira nk’uko intego z’iri shuri arizo “Ubumenyi, Umutimanama no kubaha Imana” ribivuga, bityo bakazabasha kwigirira akamaro bubaka n’Igihugu.

Intumwa ya Minisiteri y’Uburezi muri uwo muhango Dr Mugisha Sebasaza Innocent, yavuze ko kugira ngo iki gikorwa kigerweho ari ubufatanye bw’abaturage na Leta, bigaragaza imiyoborere myiza. Agira ati “Abanyarwanda bishyize hamwe bagera ku bintu byinshi by’agaciro bishyigikira icyerekezo cy’imbaturabukungu mu iterambere ry’igihugu.”

Dr Mugisha yakomeje avuga ko Kibogora Polytechnic ari rimwe mu mashuri makuru 32 yemewe n’amategeko mu Rwanda, bityo asaba abayobozi b’ishuri, abayeshuri n’ababyeyi guharanira ko rizaba igicumbi cy’uburezi bufite ireme kandi rigategura abakozi bateza igihugu imbere.

Iri shuri rikuru rya Kibogora ryatangiye mu kwezi kwa Nzeri 2012, ritangirana n’abanyeshuri 316 mu mashami y’ubuforomo, ububyaza, icungamutungo, iterambere ry’icyaro, uburezi na tewolojiya.

Ishuri rikuru rya Kibogora
Abayobozi batambagira ibice binyuranye by'ishuri (ibumoso ni Dr Innocent Mugisha na Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba iburyo)
Abanyeshuri bo mu ishami ry'ubuvuzi berekana ibyo biga n'uko babishyira mu bikorwa
Bamwe mu babyeyi bashyigikiye igitekerezo cyo gushinga Kaminuza ya Kibogora
Professeur Dr Hamblin uyobora Kibogora Polytechnic

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages