Nubwo hari aho umuntu ashobora kubona yakwiyiyakirira ariko nta hoteli n’imwe ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu wasanga ku ruhande rw’akarere ka Nyamasheke ni mu gihe mu tundi turere turimo Karongi na Rusizi uhasanga amahoteli.

Hari bamwe mu baturage basanga izi ari imbogamizi zikomeye ku iterambere ry’aka karere kabo, bagasaba ubuyobozi ko bwabafasha hakaboneka imihanda n’amashanyarazi kugirango hayobokwe n’abashoramari maze nabo babashe kubona akazi.

Urugero bamwe muri aba baturage, ni ukuba umuhanda uva Bushenge kugera ku Ntango mu murenge wa Nyabitekeri udakoze kandi uyu muhanda uramutse ukozwe watuma hari abashoramari baza kubaka amahoteli ku kiyaga cya Kivu, ndetse uyu muhanda ukaba wabahuza n’abaturanyi babo bo muri Congo batuye ku kirwa cya Idjwi.

Habimana Callixte yagize ati “Reba nk’uyu muhanda ujya ku Ntango, ngira ngo uzi amateka y’ibigabiro by’umwami biri ku kiyaga cya Kivu, ariya ni amahirwe dufite yadukururira abashoramari bubaka amahoteri ariko ari gupfa ubusa. Reba isoko rya Nyamitaka, uzi abakongomani baturuka ku Idjwi barirema ukuntu ari benshi ariko ntiryubakiye, ubuyobozi bukwiye gushaka amikoro ibikorwa remezo bikahagera.”

Ntaganira Josue Michael, Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu yemeza koko ko ibi bibangamiye iterambere ariko batangiye kuhashyira ibikorwa remezo nubwo bitaragera hose kubera ubushobozi buke akaba ariyo mpamvu bashishikariza abashoramari kuhagana.

Ati “Ibikorwa remezo ku kiyaga cya Kivu twaratangiye, ikibazo nuko tugifite ubushobozi bucye ari nayo mpamvu twifuza ko abashoramari batugana, uko baza niko ubushobozi bwiyongera.”

Akarere ka Nyamasheke kaza ku mwanya wa mbere mu turere dufite abaturage benshi bakennye, hari abasanga abayobozi bashyize imbaraga mu kuzamura ibikorwa remezo ku kiyaga cya Kivu byafasha kugabanya umubare w’abakennye.

I Kivu cya Nyamasheke gifite ubwiza bwasurwa na ba mukerarugendo ariko kizitirwa nuko imihanda ihagera idatunganyije
I Kivu cya Nyamasheke gifite ubwiza bwasurwa na ba mukerarugendo ariko kizitirwa nuko imihanda ihagera idatunganyije
Ibikorwaremezo biracyari bike ku kiyaga cya Kivu ku ruhande rw'akarere ka Nyamasheke
Ibikorwaremezo biracyari bike ku kiyaga cya Kivu ku ruhande rw'akarere ka Nyamasheke
Abaturage bavuga ko inkengero z'ikiyaga cya Kivu zitabyazwa umusaruro uko bikwiriye
Abaturage bavuga ko inkengero z'ikiyaga cya Kivu zitabyazwa umusaruro uko bikwiriye
Iyo imvura yaguye kugera ku Kivu biba bigoye kubera imihanda ari mibi
Iyo imvura yaguye kugera ku Kivu biba bigoye kubera imihanda ari mibi