Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Nzeri 2018 nibwo ubuyobozi bw’ishuri bwasabye abanyeshuri biga mu mwaka wa Gatandatu kujya guhinga bavuye aho bahurira mbere y’amasomo.
Umwe mu banyeshuri yavuze ko bamaze kugera mu ishuri ryabo, umwarimu yaje kubabwira ngo bajye guhinga, bakabyanga bavuga ko bakeneye umwanya wo kujya kwitegura ikizamini bafite ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha.
Uyu mwarimu yamenyesheje umuyobozi w’ikigo ko abanyeshuri babyanze, nawe aza kubibibwirira, baramutsembera.
Uyu muyobozi witwa Ndashimye Leonce ngo yahise ajya mu rindi shuri naryo ryo mu wa gatandatu kubabwira ngo abe aribo bajya guhinga baremera, bajya aho barara, aho guhindura imyenda bajya umugambi wo kutajya guhinga nabo.
Umwe muri abo banyeshuri yabwiye Radiyo Rwanda ati “Ntiyabyakiriye neza abifata nk’agasuzuguro, abasohora mu ishuri avuga ngo kwiga ntabwo aribyo ashyize imbere nk’uko bamwubaha bagakora ibyo abasaba.”
Uwo muyobozi ngo yakubise umunyeshuri umwe amushinja kugandisha abandi, bagenzi be banangira kujya guhinga banga ko yirukanwa wenyine.
Yakomeje agira ati “Byaje kurangira rero avuze ngo niba twanze kujya guhinga, duhitemo gutaha, abanyeshuri bahitamo gutaha bakajya iwabo.”
Uyu muyobozi nawe yahise ababwira ngo bazinge matola n’ibikapu batahe, ariko ntiyabaha igihe cyo kugaruka.
Uyu munyeshuri yasobanuye ko nubwo ikigo cyigisha ubuhinzi, abanze kujya guhinga batabwiga, ahubwo guhinga bajya bagira ari imirimo y’amaboko isanzwe ku ngengabihe y’ishuri.
Abanyeshuri ngo basabye kujya guhinga nyuma y’amasomo ariko ntibyemerwa.
Ndashimye uyobora icyo kigo we yavuze ko abobanyeshuri batumwe ababyeyi kubera “gusuzugura”, kuko ubusanzwe buri shuri rigira isaha imwe mu cyumweru rikoramo imirimo y’amaboko irimo no guhinga.
Gusa umwarimu yabasabye kujya kuyikora ntibabikozwa, nawe abibibwiriye biba uko. Ati “Nyuma y’aho naje gutungurwa n’uko nasanze bageze aho baryama, barongera bisubiraho barabyanga.”
“Banze ndababwira nti ‘niba mudusuzuguye, mujye mu rugo mutuzanire ababyeyi.”
Yanavuze ko urwitwazo bafite rw’ikizamini bazakora mu cyumweru gitaha ari isomo bahereye mu wa kane biga, ku buryo kitaba urwitwazo bageze mu wa gatandatu.



















TANGA IGITEKEREZO