00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Inkangu yatwaye inzu 39, imiryango isaga ijana isigara iheruheru (Amafoto)

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 11 Gicurasi 2021 saa 11:29
Yasuwe :
0 0

Inzu 39 zo mu Mudugudu wa Buhembe n’uwa Kagarama, Akagali ka Ngoma mu Murenge Bushekeri mu karere ka Nyamasheke zasenyutse izindi 78 ziriyasa, bikaba bikekwa ko byaturutse ku mazi menshi ari munsi y’ubutaka.

Byabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira kuwa Mbere tariki ya 10 Gicurasi 2021. Bamwe mu baturage bavuga ko hashize igihe inzu zaratangiye gusaduka kugeza kuri uyu wa Mbere ubwo umusozi waridukaga zimwe zigasenyuka.

Bizimana Joseph yagize ati “Byatangiye mbere ubwo twabonaga inzu ziri hano ku muhanda ziyasa, dukuramo abaturage bajya gucumbika ariko mu ijoro nibwo abaturage batubwiye ko inzu ziri kugenda.”

Habimana Emmanuel yagize ati “Nka saa munani nibwo twagiye twumva utuntu tw’urwondo turi kugwa ku nzu zinakaka, tugerageza gusohoka, dusanga ruguru byagiye bisatagurika mu nzu tugahunga tukajya ku muturanyi naho bisatagurika. Twimutse nka gatatu. Tubona noneho inzu ziri kugenda n’imigezi irifunga, twagiye tujyana amatungo ariko inzu ziragenda.”

Maniriho Espérance yunzemo ati “byatangiye nka saa tanu numva ibintu bituritse, mbyutse nsanga iwanjye mu gikari ibintu byatsutse byibirindura abantu biruka buri wese akiza amagara ye. Nta kintu twakuye mu nzu n’imyaka yangiritse ariko nta muntu waguyemo.”

Aba baturage bagizweho n’ibi byago bacumbikiwe na bagenzi babo baturanye ariko barasaba ko bafashwa bakabona aho batura.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Applonie yagize ati “Iyo nkangu twatekereje ko ari ikibazo cy’imiterere y’ubutaka. Bishoboka ko munsi y’ubutaka harimo amazi bikaba aribyo byateye iyi nkangu. Icyo twihutiye gukora twahise dukuramo abaturage, imiryango 74 bose bamaze kubona ababacumbikira naho abandi ntibarabona aba bacumbikira, twavuganye na Croix Rouge yatwemereye amahema.”

Inzu 39 zasenyutse naho 78 zirisatura. Imiryango 74 igizwe n’abantu 395 yabonye abayicumbikira naho imiryango 43 igizwe n’abantu 236 ntabwo barabona ababacumbikira.

Imyaka irimo iy’ibisheke, intoryi ibishyimbo n’amashyamba byagiye ariko ingano y’ibyangiritse ntiramenyekana.

Ubutaka bwagiye bwiyasa, imyaka irangirika
Abaturage bavuze ko inzu zagiye zigwa mu rukerera rushyira kuri uyu wa Mbere
Imiryango ifite inzu zasenyutse yasabye ubufasha
Inkangu yangije inzu nyinshi n'imyaka
Inzu nyinshi zangiritse haba imbere n'inyuma
Nta muntu wahitanywe n'ibi biza nubwo ibikorwa bindi byangiritse cyane
Birakekwa ko amazi yo munsi y'ubutaka ariyo yabaye intandaro y'iyi nkangu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .