00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Insengero zose zakomeje gufungwa

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 19 July 2020 saa 01:01
Yasuwe :

Insengero zose mu Karere ka Nyamasheke zakomeje gufungwa, nyuma y’uko ako Karere gakomeje kubonekamo umubare munini w’abantu banduye icyorezo cya Coronavirus. Ni mu gihe ahandi hari insengero zibahirije amabwiriza yashyizweho, zatangiye gusengerwamo.

Mu bantu 54 basanzwemo Coronavirus kuri uyu wa Gatandatu, harimo 35 bo mu Karere ka Nyamasheke mu tugari tumaze iminsi dushyizwe mu kato, mu Murenge wa Gihombo.

Urebye mu mibare itangazwa buri munsi na Minisiteri y’Ubuzima, kuva ku wa Mbere tariki 13 Nyakanga mu Karere ka Nyamashake hamaze kuboneka abantu 65 banduye Coronavirus, hamwe n’umukecuru w’imyaka 88 yahitanye kuri uyu wa Gatandatu.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Apolonie avuga ko bafashe gahunda yo kudafungura insengero mu rwego rwo gukumira Covid-19, iri kugaragara cyane mu tugari tune two mu murenge wa Gihombo.

Ati “Koko amadini yarakomorewe ariko hari icyo amadini agomba kutwereka mu kwirinda iki cyorezo, ntabwo tuzafungura mu mirenge yose kuko hari iri muri guma mu rugo. Twebwe ntiturabaha igihe cyo gutangira, nk’uko mubizi icyorezo kiratwugarije, hari kugaragara ibisubizo byinshi [by’abanduye] ku buryo bisaba ubwitonzi.”

Hakizimana Anselme usengera muri Kiliziya Gatorika yabwiye IGIHE ko babajwe no kuba batatangiranye n’abandi amateraniro, ariko byari ngombwa mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo.

Ati “Numvaga niteguye gusenga nkajyana icyifuzo cyo gusengera Isi, Imana ikadukiza iki cyorezo, nahise numva mbabaye ariko kubera igihe turimo by’umwihariko muri turiya tugali, kuba tutagiye gusenga birumvikana kuko dushobora kwanduzanya bigatuma Akarere kose kandura.”

Pasiteri Kagorora Gallican wo muri ADPR mu karere ka Nyamasheke, yavuze ko ejo bategereje gusurwa n’ubuyobozi ngo burebe ko bakurikije amabwiriza bagaheba, bakaza kubona ubutumwa buvuga ko batakigiye gusenga.

Ati “Ejo nibwo twahebye tubonye ntawe udusuye kandi twagerageje kuvugana n’inzego zibishinzwe, ku ruhande rumwe twari twiteguye. Twabwiye abakristo bacu, ariko tuziko ubuyobozi bwacu buba budushakira ibyiza kandi twababwiye ko bihangana.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages