Mu mpera z’umwaka wa 2015, umusore wo mu Mudugudu wa Gabiro mu Kagali ka Kagarama, yirukanye nyina umubyara azana indaya ku buriri bwa nyina, bituma nyina yitabaza Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mahembe ngo bumufashe gucyebura uyu muhungu kuko ibyo yakoze ari kirazira mu muco Nyarwanda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahembe, Elois Munyankindi , yavuze ko uyu musore yavuye ku kirwa cya Iwawa ariko nyuma akongera kugaragara mu bikorwa bibi birimo urugomo no kujujubya nyina umubyara.
Aho bimenyesherejwe ubuyobozi bw’Umurenge, bwafashe umwanzuro ko uwo musore n’iyo ndaya bashyikirizwa polisi, ariko nyuma baza kurekurwa, bagirwa inama nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Elois Munyankindi yabisobanuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke yavuze ko uyu muco atari mwiza, dore ko hari n’undi musore mu Murenge wa Nyabitekeri uherutse gushaka umugore, yamugeza mu rugo akirukana umubyeyi.
Yagize ati “Ni umuco mubi, ntabwo bikwiye ko umusore yirukana nyina mu cyumba kugira ngo azanemo umugore, mu muco mwiza w’Abanyarwanda umusoro ugeze mu kigero cyo gushaka yakagombye gutekereza gushaka umugore atekereza naho bazabana, niyo yaba adafite ubushobozi umuryango wamufasha bakamuremera agashaka ahantu aba."
Rumwe mu rubyiruko rwaganiriye na IGIHE rwavuze ko uyu muco utakwitirirwa urubyiruko rwose rwa Nyamasheke, ariko ko nababikora bakwiye kwikubita agashyi bagahindura iyo myumvire idahwitse.
























TANGA IGITEKEREZO